Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Amakuru mashya akomeye ku wari Minisitiri w’Intebe wavuzweho gushaka gukora ‘Coup d’état’

radiotv10by radiotv10
17/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Burundi: Perezida yasimbuje Minisitiri w’Intebe wavugwagaho gushaka kumukorera ‘Coup d’état’

Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisititi w'Intebe w'u Burundi

Share on FacebookShare on Twitter

Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, akaza gusimbuzwa, ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, urugo rwe rwasatswe n’inzego zirimo iz’ubutasi, aho bikekwa ko iwe hahishe amafaranga menshi.

Aya makuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023, avuga ko urugo rwa Alain Guillaume Bunyoni, rwasatswe uyu munsi.

Ubutumwa bwanditswe n’iki kinyamakuru kuri Twitter, buvuga ko “Polisi n’inzego z’Iperereza bari gusaka urugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni. Ku busabe bwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.”

Iki kinyamakuru kivuga ko iri sakwa rishingiye ku mafaranga atagira ingano menshi cyane ashobora kuba ahishe mu rugo rw’uyu wabaye Minisitri w’intebe w’u Burundi.

Polisi y’u Burundi nayo yemeje ko gusaha urugo rwa Bunyoni “Rwategetswe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu rwo gufungura imiryango y’ibyumba byose by’inzu ituyemo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe.”

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu nkiko mu Gihugu cy’u Burundi, Dieudonné Bashirahishize agira icyo avuga kuri iri saka ryakorewe uyu munyapolitiki, yavuze ko bamwe mu bategetsi mu Burundi bigwizaho imitungo bakoresheje inzira zitanoze, bityo ko hakwiye kubaho akanyafu.

Yagize ati “Kurinda ubukungu bw’Igihugu  ntibigomba kugarukira gusa mu mbwirwaruhame. Ntabwo kurwanya ruswa byashoboka mu gihe Igihugu cyakwimakaza umuco wo kudahana.”

Alain-Guillaume Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, nyuma y’igihe hari hamaze iminsi hanugwanugwa ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yahise asimburwa na Gervais Ndirakobuca watowe n’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gushyirwaho na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Icyo gihe Alain-Guillaume Bunyoni yavuyeho hamaze iminsi humvikana guterana amagambo na Perezida Ndayishimiye ku ngingo zari zikomeye zarebaga Igihugu.

Perezida Ndayishimiye kandi yari yagarutse ku bariho bashaka kumuhirikira ubutegetsi, avuga ko Imana itakwemera ko uyu mugambi mubisha wagerwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − four =

Previous Post

Kigali: Urujijo ku cyahitanye umugabo wari muri ‘Lodge’ yasinze basanze yapfuye

Next Post

Itsinda ridasanzwe ry’abagore b’ubwiza n’ikimero byihariye ryashinzwe i Kigali ryaciye ibintu

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Itsinda ridasanzwe ry’abagore b’ubwiza n’ikimero byihariye ryashinzwe i Kigali ryaciye ibintu

Itsinda ridasanzwe ry’abagore b’ubwiza n’ikimero byihariye ryashinzwe i Kigali ryaciye ibintu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.