• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwayoboye ikipe ikunzwe mu Rwanda wagiye i Macca yatuye u Rwanda isengesho rikomeye

radiotv10by radiotv10
20/04/2023
in MU RWANDA
0
Uwayoboye ikipe ikunzwe mu Rwanda wagiye i Macca yatuye u Rwanda isengesho rikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, usanzwe ari n’umuyoboke w’Idini ya Islam uherutse no kwitabira umutambagiro i Macca, yasengeye u Rwanda mu isengesho rikomeye avugamo ko amahanga yose azarwubaha.

Sadate uherutse kugaragaza ko muri iki gihe cy’igisibo gitagatifu cy’abayoboke b’Idini ya Islam, yagiye i Macca mu mutambagiro mutagatifu, yavuze ko yasengeye umuryango we ndetse n’Igihugu cye.

Uyu mwiherero yatangiye tariki 10 Mata 2023, yavuze ko yawukoreye mu mijyi mitagatifu ya Madina na Makka, ugasozwa n’umutambagiro mutagatifu wa Umrah.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, Munyakazi Sadate yagaragaje isengesho yatuye Igihugu cye, agisabira imigisha no gukomeza kugana ku byiza.

Muri iri sengesho, Munyakazi Sadate atangira avuga ko ubwiza bw’Imana buzigaragaza ku Rwanda, ndetse rugakomeza gutemba amata n’imigisha, bikanasendera ku barutuye.

Akomeza agira ati “Imbabazi n’Impuhwe zihebuje z’Imana zizaba ku baturage b’u Rwanda n’abazabakomakaho bose, umuhamagaro uzakwira hose bati koko cya Gihugu n’icy’abizerwa b’abanyakuri, Ubwiza bwacyo buzakwira amahanga kandi Ijwi ryacyo rizakwira hose, Amahanga yose azubaha Igihugu cyanjye, Imigambi yo kukirimbura izahinduka umuyonga, Ubwiza bwacyo buzagera ku Kiyaga kiza cyane, Ubutunzi bwacyo buzava mu misozi itoshye, Abana barwo bazarwitangira cyane kandi bazambara imidende n’impeta z’ubutwari.”

Agasoza agira ati “Hahirwa abazabona ubwiza bw’u Rwanda, Dukingurire Imitima yacu ibyiza kugira ngo Imana izatugeze mu Rwanda rw’isezerano, Dutandukane n’ishyari, urwango n’inabi, Tube Abanyakuri babizerwa.”

Munyakazi Sadate uri mu bakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, byumwihariko urwa Twitter, ni umwe mu bakunze kugaragaza ko akunda Igihugu cye cyane, ndetse akabigaragariza mu kuba akunze kugaya abaruvuga nabi, rimwe na rimwe akabasubiza, abereka ko bayobye.

Munyakazi Sadate aherutse mu mutambagiro mutagatifu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Kigali: Aba mbere batawe muri yombi ku by’umudugudu urimo inzu zisondetse bamenyekanye

Next Post

General Muhoozi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera impano itunguranye yahawe na Masamba Intore (VIDEO)

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
General Muhoozi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera impano itunguranye yahawe na Masamba Intore (VIDEO)

General Muhoozi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubera impano itunguranye yahawe na Masamba Intore (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.