Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hagiye kuba igitaramo kidasanzwe kizanakinwamo umukino usogongeza ku mateka akomeye y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/04/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hagiye kuba igitaramo kidasanzwe kizanakinwamo umukino usogongeza ku mateka akomeye y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Itorero Inganzo Ngari riri gutegurira Abaturarwanda igitaramo kiswe ‘Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda’ kizanakinwamo umukino ushushanya ubutwari bw’abaguye u Rwanda ndetse n’ubw’abarubohoye bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igitaramo kizaba tariki 04 Kanama 2023, kizabera mu ihema rya Camp Kigali aho iri torero rizakinira umukino ukomoza ku mateka y’u Rwanda.

Bacyise Ruganzu II Ndoli abundura u Rwanda kuko bazakina umukino ukomoza ku bigwi by’uyu mwami ufatwa nk’uwakoze ibintu bidasanzwe mu mateka y’u Rwanda kuko yarubunduye nyuma y’imyaka 11 yari amaze (yarahungiye) i Karagwe.

Icyo gihe cyose u Rwanda, Abanyarwanda n’umuco wabo byarazimanganye.

Ubwo Ruganzu II Ndoli yari amaze kwima ingoma yaguye inkiko z’u Rwanda agarura indangagaciro, azahura umuco, imihango n’imigenzo Nyarwanda.

Mu byo Ruganzu II Ndoli yagaruye harimo Umunsi w’Umuganura aho Abanyarwanda bishimiraga umusaruro w’ibyo bejeje.

Uretse Ruganzu II Ndoli, muri uyu mukino Itorero Inganzo Ngari rizerekana ubutwari bw’abana b’u Rwanda barubohoye bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bakanakomezanya mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyamaze gusenyuka.

Iki gitaramo kizaba ari icya karindwi cy’Inganzo Ngari nyuma y’icyo bise ‘Inganzo Ngari Twaje’ cyabaye mu 2009, Umuco cyabaye mu 2010, Bwiza bwa mashira cyabaye mu 2011, Inzira ya bene u Rwanda cyabaye mu 2013.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − two =

Previous Post

Muri FERWAFA zahinduye imirishyo: Perezida wayo yafashe icyemezo gitunguranye

Next Post

Inkuru nziza ku Banyarwanda ijyanye n’ibiciro by’ibiribwa bitunze benshi

Related Posts

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

by radiotv10
30/12/2025
0

Ishami rya Polisi ya Nigeria Rishinzwe umutekano wo mu muhanda (FRSC) ryemeje ko umuvuduko ukabije no kunyuranaho ari byo byateje...

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

by radiotv10
30/12/2025
0

Abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, na Shaffy; bageze mu Rwanda kwitegura...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Abarimo umunyamakuru ‘Djihad’ bakurikiranyweho amashusho y’urukozasoni baragaruka imbere y’Urukiko

by radiotv10
29/12/2025
0

Abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi 'Yampano', baherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo,...

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu
MU RWANDA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku Banyarwanda ijyanye n’ibiciro by’ibiribwa bitunze benshi

Inkuru nziza ku Banyarwanda ijyanye n’ibiciro by’ibiribwa bitunze benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.