Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunyamakuru yagaragaje impamvu yihariye izatuma ikipe ikomeye yirukana umutoza w’umunyabigwi

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in AMAHANGA, FOOTBALL, SIPORO
0
Umunyamakuru yagaragaje impamvu yihariye izatuma ikipe ikomeye yirukana umutoza w’umunyabigwi

Thomas Tuchel wicaye ku ntebe ishyushye muri Bayern Munich

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru witwa Dietmar “Didi” Hamann yatangaje ko Umutoza Thomas Tuchel azirukanwa na Bayern Munich igihe cyose Borussia Dortmund yaramuka ibatwaye Shampiyona y’uyu mwaka.

Thomas Tuchel Igihe amaze atoza Bayern Munich, ntiyorohewe na gato nk’uko byemezwa n’uwahoze akinira ikipe y’igihugu y’Ubudage, Dietmar Hamann wemeza ko uyu mutoza agomba gutwara igikombe cya Shampiyona Bundesliga uyu mwaka cyangwa akaba yakwirukanwa nta gihe kinini ayimazemo.

Tuchel, w’imyaka 49, yahawe akazi ko gutoza iyi kipe, isanzwe ikinira kuri Allianz Arena, nyuma yo kwirukanwa kwa Julian Nagelsmann muri Werurwe. Thomas Tuchel, akaba yaraherukaga mu kazi k’ubutoza ubwo yari ari mu ikipe ya Chelsea, y’i Stamford Bridge, mbere y’uko imwirukana muri Nzeri 2022.

Nubwo ariko uyu mutoza w’Umudage, Tuchel, mu mukino we wa mbere wa Shampiyona ari muri Bayern Munich, yatsinze Borussia Dortmund, indi mikino yakurikiyeho ntibyigeze bimworohera we n’iyi kipe atoza y’i Bavaria. Ibi byatumye bisanga ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Ubudage, barushwa inota rimwe gusa na Borussia Dortmund, ni nyuma y’uko batsinzwe na Mainz 05 ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu kandi baranavuyemo muri Champions League no mu gikombe cy’igihugu cy’Ubudage, DFB Pokal.

Umunyamakuru, wahoze ari n’umukinnyi, Dietmar Hamann, cyane ko yanahereye mu ikipe y’abato ya Bayern Munich mbere yo kuzamurwa mu ikipe yayo nkuru, avuga ko ukwezi kwa mbere kwa Tuchel muri Bayern Munich guteje inkeke nyuma yo gutsindamo imikino 2 gusa mu mikino 7 mu marushanwa yose.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyitwa Ruhr Nachrichten, Hamann avuga ko ubuyobozi bwa Bayern Munich na bwo buri mu rungababangabo gusa ko n’umutoza na we, kugeza ubu, atarimo kwitwara neza mu byumweru 4 bye bya mbere, ndetse akanongeraho ko Tuchel nadatwara Shampiyona, ari ibintu bigaragara ko azirukanwa.

Cedrick KEZA
RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 16 =

Previous Post

Inkongi y’amayobera yibasiye ishuri iteza igikuba mu banyeshuri

Next Post

Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.