Saturday, August 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urujijo ku mirambo y’abambaye gisirikare ikomeje kuboneka ku mupaka w’u Burundi na DRCongo

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in AMAHANGA
0
Urujijo ku mirambo y’abambaye gisirikare ikomeje kuboneka ku mupaka w’u Burundi na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Ku nkombe z’umugezi wa Rusizi muri Komini ya Buganda mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, hafi y’umupaka uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kuboneka imirambo y’abambanye impuzankano ya gisirikare, bigateza urujijo.

Indi mirambo ibiri yabonetse mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 22 Mata 2023, na yo y’abantu bari bambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, yabonetse ku gice cyegereye umusozi wa Rugarika muri iyi Komini ya Buganda, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Abaturage muri ibi bice, bakomeje kugwa mu kantu kuko hadasiba kuboneka imirambo kandi ngo ikibahangayikishije cyane, ni ukuba ihita ishyingurwa hatabanje gukorwa iperereza, ngo hamenyekane ba nyirayo.

Aya makuru y’imirambo yabonetse, yanemejwe n’Umuyobozi wa Komini ya Buganda, wavuze ko iyi mirambo ishobora kuba ari iy’Abanyekongo bicirwa ku kindi gice cy’uyu mugezi wa Rusizi, ubundi imirambo yabo ikajugunywa ku ruhande rw’u Burundi.

Iyi mirambo yabonywe bwa mbere n’abarobyi bahise bamenyesha abasirikare barinda umupaka wo ku musozi wa Ruhagarika.

Amakuru yatanzwe n’Igisirikare, avuga ko ubuyobozi bw’Ingabo bwabimenyeshejwe n’umuyobozi wa Komini ya Buganda.

Umwe mu basirikare babimenyeshejwe, yagize ati “Iyi mibiri yangiritse yabonetse mu bilometero bigera muri makumyabiri uvuye ku mupaka wa Rusizi uduhuza na DRC ku ruhande rw’i Burundi, ariko ikigaragara biciwe ahandi ubundi bajugunywa aha. Twahise dutekereza ko iyi mibiri ibiri igomba kujyanwa mu buruhukiro.”

Abaturage bo muri aka gace bo basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyi mirambo ikomeje kuhaboneka, kandi ngo ntihite ishyingurwa nkuko bihita bikorwa, bakanabaza impamvu babuzwa kwegera iyo mirambo.

Umuyobozi w’iyi Komini ya Buganda avuga ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurinda ko abaturage bashobora kuhandurira indwara.

Pamphile Hakizimana na we ashimangira ko iyo mibiri ari iy’abantu bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikajugunywa mu mugezi wa Rusizi ku ruhande rw’u Burundi, aboneraho gusaba abaturage kujya batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Umwe mu baturage wabonye iyi mirambo yagize ati “Intara ya Cibitoke imaze kuba irimbi. Buri cyumweru, haboneka imirambo mu bice binyuranye by’Intara. Iki kibazo kigomba guhabwa uburemere n’ubuyobozi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 5 =

Previous Post

Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Next Post

Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

Related Posts

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

by radiotv10
15/08/2025
0

Mbere yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ahura na Vladmir Putin w’u Burusiya, yavuze ko afite...

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

by radiotv10
15/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zemeje kugurisha ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyoni 346 USD ku Gihugu cya Nigeria,...

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

by radiotv10
15/08/2025
0

Abashyigikiye Igihugu cya Ukraine babarirwa mu bihumbi bateguye imyigaragambyo yamagana kuba umuhuro wa Perezida Donald Trump wa America na Vladimir...

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

by radiotv10
14/08/2025
0

Daniel Paluku Kisaka Yereyere wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa...

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

by radiotv10
14/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, has said that he always asks God for forgiveness for...

IZIHERUKA

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite
AMAHANGA

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

by radiotv10
15/08/2025
0

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

15/08/2025
Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

15/08/2025
Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

15/08/2025
Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

15/08/2025
Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

15/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n'Abaturarwanda benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.