Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Urujijo ku mirambo y’abambaye gisirikare ikomeje kuboneka ku mupaka w’u Burundi na DRCongo

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in AMAHANGA
0
Urujijo ku mirambo y’abambaye gisirikare ikomeje kuboneka ku mupaka w’u Burundi na DRCongo
Share on FacebookShare on Twitter

Ku nkombe z’umugezi wa Rusizi muri Komini ya Buganda mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, hafi y’umupaka uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kuboneka imirambo y’abambanye impuzankano ya gisirikare, bigateza urujijo.

Indi mirambo ibiri yabonetse mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 22 Mata 2023, na yo y’abantu bari bambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, yabonetse ku gice cyegereye umusozi wa Rugarika muri iyi Komini ya Buganda, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Abaturage muri ibi bice, bakomeje kugwa mu kantu kuko hadasiba kuboneka imirambo kandi ngo ikibahangayikishije cyane, ni ukuba ihita ishyingurwa hatabanje gukorwa iperereza, ngo hamenyekane ba nyirayo.

Aya makuru y’imirambo yabonetse, yanemejwe n’Umuyobozi wa Komini ya Buganda, wavuze ko iyi mirambo ishobora kuba ari iy’Abanyekongo bicirwa ku kindi gice cy’uyu mugezi wa Rusizi, ubundi imirambo yabo ikajugunywa ku ruhande rw’u Burundi.

Iyi mirambo yabonywe bwa mbere n’abarobyi bahise bamenyesha abasirikare barinda umupaka wo ku musozi wa Ruhagarika.

Amakuru yatanzwe n’Igisirikare, avuga ko ubuyobozi bw’Ingabo bwabimenyeshejwe n’umuyobozi wa Komini ya Buganda.

Umwe mu basirikare babimenyeshejwe, yagize ati “Iyi mibiri yangiritse yabonetse mu bilometero bigera muri makumyabiri uvuye ku mupaka wa Rusizi uduhuza na DRC ku ruhande rw’i Burundi, ariko ikigaragara biciwe ahandi ubundi bajugunywa aha. Twahise dutekereza ko iyi mibiri ibiri igomba kujyanwa mu buruhukiro.”

Abaturage bo muri aka gace bo basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyi mirambo ikomeje kuhaboneka, kandi ngo ntihite ishyingurwa nkuko bihita bikorwa, bakanabaza impamvu babuzwa kwegera iyo mirambo.

Umuyobozi w’iyi Komini ya Buganda avuga ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurinda ko abaturage bashobora kuhandurira indwara.

Pamphile Hakizimana na we ashimangira ko iyo mibiri ari iy’abantu bicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikajugunywa mu mugezi wa Rusizi ku ruhande rw’u Burundi, aboneraho gusaba abaturage kujya batangira ku gihe amakuru mu gihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Umwe mu baturage wabonye iyi mirambo yagize ati “Intara ya Cibitoke imaze kuba irimbi. Buri cyumweru, haboneka imirambo mu bice binyuranye by’Intara. Iki kibazo kigomba guhabwa uburemere n’ubuyobozi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 1 =

Previous Post

Kenya: Odinga wari wasubitse imyigaragambyo yagarukanye gahunda idasanzwe

Next Post

Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

Related Posts

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

by radiotv10
27/10/2025
0

Paul Biya w’imyaka 92 yatangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu byakurikiwe n’imvururu z’abashyigikiye Issa Tchiroma Bakary wemeza ko ari we...

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Igihugu cya Mali cyahagaritse amasomo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza mu Gihugu hose, kubera ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikomoka kuri...

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Uwari Minisitiri w’Intebe muri Mali yakatiwe imyaka ibiri kubera ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
27/10/2025
0

Moussa Mara wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Mali, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

by radiotv10
27/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba...

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n’Abaturarwanda benshi

Uko hafashwe aba mbere bakekwaho uruhare mu kibazo cyagarutsweho n'Abaturarwanda benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.