Gen.Muhoozi yagejeje kuri Perezida Kagame inkuru nziza ku Nka z’Inyambo yamugabiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bucuti bwiza bafitanye, ndetse ko bugaragazwa n’Inka yamugabiye, anamumenyesha ko zororotse, zikaba zimaze kwikuba hafi kabiri.

Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 49, we n’itsinda bari kumwe, baraye bakiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru ye.

Izindi Nkuru

Muri iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yongeye gushimira General Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Perezida Kagame yavuze ko Muhoozi yabaye nk’ikiraro cyatumye ubu umubano w’u Rwanda na Uganda, wuzuye amahoro ndetse n’ubucuti bw’ibi Bihugu bukaba butajegajega.

Ati “Hari n’igihe mushobora kugira amahoro ariko mutari inshuti. Ariko ubu ndizera ko byombi tubifite. Turi inshuti kandi tunabanye mu mahoro.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Ndagushimira General Muhoozi ku ruhare wabigizemo, rwo kuba warabyiyemeje no kuba warabaye icyo kiraro twifashishije kugira ngo twongere tubane neza.”

General Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame “My uncle/ Data wacu”, yavuze ko uretse kuba ari Perezida ndetse no kuba bombi baranyuze mu gisirikare, umubano wabo wabaye ubucuti.

Ati “Kandi ikimenyetso cy’ubucuti bwacu, ni Inka yangabiye, kandi nabihaye agaciro gakomeye cyane. None mboneyeho kubamenyesha Nyakubahwa ko Inka zimeze neza. Zaranororotse. Wampaye Inka icumi, none ubu mfite inka 17 ku zikomoka ku zo wangabiye.”

Ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda, wongeraga kuba ntamakemwa, hari haciye igihe gito General Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yanaganiriye na Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru