Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ifoto ya Madamu wa Perezida w’u Burundi yakoze benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ifoto ya Madamu wa Perezida w’u Burundi yakoze benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, umudamu wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ifoto ye yahuje urugwiro n’umwana bigaragara ko ari uwo mu muryango utishoboye, yakoze benshi ku mutima.

Iyi foto igaragaza Madamu Angeline Ndayishimiye yahoberanye n’uwo mwana w’umukobwa, bombi baseka nk’abaziranye ndetse n’abari hafi yabo baseka.

Ni ifoto yashyizwe ku rubuga nkoranyamba rwa Twitter, n’uwitwa Sindayihebura Rénovat usanzwe ari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu Burundi, wagaragaje ko na we yanyuzwe n’iyi foto y’umufasha w’umukuru w’Igihugu wagaragarije urugwiro yu mwana.

Uyu Sindayihebura Rénovat kandi yemeye ko uyu mwana w’umukobwa waramukanyaga na Madamu wa Perezida, azamubonera ibikoresho by’ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 byumwihariko amakaye ndetse n’ibindi byo kwigiraho.

Iyi foto yafashwe ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023 ubwo Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha yari ari mu gace ka Gifugwe muri Komini ya Mpanda mu Ntara ya Bubanza, yagiye mu bikorwa byo gusarura umuceri mu rwego rwo gutanga urugero rwiza rwo gukora imirimo ibyara inyungu.

Nyuma y’icyo gikorwa Madamu Angeline Ndayishimiye, yaboneyeho kuramutsa abanyagihugu ndetse no gusuhuza abo bana.

Ni ifoto yanyuze benshi mu bayitanzeho ibitekerezo, bashimye uburyo Madamu wa Perezida yagaragaje kwicisha bugufi, akagaragariza urukundo uyu mwana nubwo ari uwo mu muryango utifashije.

Uwitwa Quintin Bizimana yagize ati “Mbega ifoto nziza.” Naho uwitwa Dorothee Butoyi we akaba yagize ati “Yooo, mbega ifoto nziza, arareba neza azahita amufasha kugeza arangije amashuri kuko amweretse urukundo ni ukuri.”

Ubwo yasaruraga umuceri
Nyuma yaramukije abana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

U Bwongereza: Ibyatangarijwe mu bujurire bw’abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda

Next Post

Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye

Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.