• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatowe itegeko ryongerera ububasha Polisi rizatuma hari icyo izajya ikora cyakorwaga na RIB

radiotv10by radiotv10
26/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatowe itegeko ryongerera ububasha Polisi rizatuma hari icyo izajya ikora cyakorwaga na RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite wemeje Itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda, riyiha ububasha mu kugenza ibyaha byo mu muhanda birimo nk’impanuka, igashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha, aho gukorwa na RIB nkuko byari bisanzwe.

Iri tegeko ryemejwe n’Abadepite kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, mu gihe ubusanzwe Polisi y’u Rwanda igengwa n’Itegeko No 46/2010 ryo ku wa 14/12/2010, ryahinduwe mu 2017 ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yagejeje ku Badepite Umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda (RNP).

Bimwe mu byo iri tegeko ryatowe ryemera Polisi, ni ububasha bwuzuye bw’Ubugenzacyaha ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, n’ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza ku byaha. Ahanini ngo babihawe kuko RIB hari ubwo yajyaga itinda nyamara Abapolisi bahari.

Mu ngingo ya 8 y’iri tegeko, havugwamo ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo “gukumira, kuburizamo ibyaha, no kugenza ibyaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, uwo mu nzira za gari ya moshi n’uwo mu mazi nyabagendwa.”

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’umutekano, Depite Bugingo Emmanuel agaruka kuri izi mpinduka, yagize ati “Ubu Polisi ifite ububasha busesuye mu kugenza ibyaha byatewe n’impanuka zo mu muhanda, bitandukanye n’ibyari mu itegeko ryari risanzwe kuko byari inshingano za RIB, kandi mu gutegura iritegeko RIB na Polisi bari bahari. “

Izi nshingano zahawe Polisi ziriyongera ku kugenzura uko amategeko yubahirizwa; kubungabunga umudendezo rusange imbere mu Gihugu; kurinda umutekano w’abantu n’uw’ibintu byabo; kugoboka umuntu wese uri mu kaga no kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, mu by’ubutabazi n’iby’amahugurwa.

Harimo kandi gukumira no kurwanya iterabwoba; kurinda umutekano wo ku butaka, uwo mazi n’uwo mu kirere; kurwanya inkongi y’umuriro n’izindi nshingano.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + four =

Previous Post

Hagaragaye amashusho y’icyo Judith yakoze n’umukunzi mushya hacyemezwa itandukana rye na Safi

Next Post

U Bwongereza: Ibyatangarijwe mu bujurire bw’abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
U Bwongereza: Ibyatangarijwe mu bujurire bw’abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda

U Bwongereza: Ibyatangarijwe mu bujurire bw'abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.