Hatowe itegeko ryongerera ububasha Polisi rizatuma hari icyo izajya ikora cyakorwaga na RIB

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite wemeje Itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda, riyiha ububasha mu kugenza ibyaha byo mu muhanda birimo nk’impanuka, igashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha, aho gukorwa na RIB nkuko byari bisanzwe.

Iri tegeko ryemejwe n’Abadepite kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, mu gihe ubusanzwe Polisi y’u Rwanda igengwa n’Itegeko No 46/2010 ryo ku wa 14/12/2010, ryahinduwe mu 2017 ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Izindi Nkuru

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana yagejeje ku Badepite Umushinga w’ivugururwa ry’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda (RNP).

Bimwe mu byo iri tegeko ryatowe ryemera Polisi, ni ububasha bwuzuye bw’Ubugenzacyaha ku byaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, n’ububasha bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza ku byaha. Ahanini ngo babihawe kuko RIB hari ubwo yajyaga itinda nyamara Abapolisi bahari.

Mu ngingo ya 8 y’iri tegeko, havugwamo ko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo “gukumira, kuburizamo ibyaha, no kugenza ibyaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, uwo mu nzira za gari ya moshi n’uwo mu mazi nyabagendwa.”

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’umutekano, Depite Bugingo Emmanuel agaruka kuri izi mpinduka, yagize ati “Ubu Polisi ifite ububasha busesuye mu kugenza ibyaha byatewe n’impanuka zo mu muhanda, bitandukanye n’ibyari mu itegeko ryari risanzwe kuko byari inshingano za RIB, kandi mu gutegura iritegeko RIB na Polisi bari bahari. “

Izi nshingano zahawe Polisi ziriyongera ku kugenzura uko amategeko yubahirizwa; kubungabunga umudendezo rusange imbere mu Gihugu; kurinda umutekano w’abantu n’uw’ibintu byabo; kugoboka umuntu wese uri mu kaga no kugira uruhare mu bikorwa bigarura amahoro mu rwego mpuzamahanga, mu by’ubutabazi n’iby’amahugurwa.

Harimo kandi gukumira no kurwanya iterabwoba; kurinda umutekano wo ku butaka, uwo mazi n’uwo mu kirere; kurwanya inkongi y’umuriro n’izindi nshingano.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru