Umuherwe uri mu bakomeye ku Isi yahawe inshingano mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyemari ukomeye ku Isi, Jack Ma washinze kompanyi ya Alibaba Group, yahawe inshingano zo kuba umwarimu udahoraho wa Kaminuza Nyafurika yigisha ibijyanye n’imiyoborere ya ALU (African Leadership University) y’i Kigali mu Rwanda. Ni inshingano yahawe n’iri shuri.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza mu cyumweru gishize, bwavuze ko “bwishimiye kumenyesha abantu bose ko Prof Jack Ma, washinze Alibaba Group na Jack Ma Foundation, yagizwe Umwarimu udahoraho muri kaminuza Nyafurika y’Imiyoborere.”

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza, buvuga ko kuba Jack Ma agiye kujya yigisha muri iri shuri, bizatera akanyabugabo ba rwiyemezamirimo bato b’Abanyafurika, kurushaho gushaka ubumenyi bwatuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.

Dr. Fred Swaniker, washinze iyi kaminuza ya ALU, avuga ko iri shuri ryitezweho gutanga impinduka nziza ku Mugabane wa Afurika, bityo ko kuba ryakwigishwamo na Jack Ma ari indi ntambwe igana ku ntego zaryo.

Yagize ati “Ubunarabibonye bwa Ma byumwihariko mu ikoranabuhanga ndetse no mu guhanga udushya, bizaba imbarutso ku banyeshuri bacu no kubatera akanyabugabo mu gutekereza ibyagutse, bakareba kure, kandi bakarushaho gushyira mu bikorwa indoto zabo bafite umuhate n’intumbero.”

Jack Ma wahawe inshingano zo kwigisha muri iyi Kaminuza yo mu Rwanda, asanzwe ari indorerwamo ya benshi ndetse byanatumye agenda ahabwa imyanya inyuranye nko kuba umujyanama wihariye w’intego z’iterambere rirambye. Inshingano yahawe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2016.

Muri 2018 yatangiye umushinga yise ‘Africa’s Business Heroes’ ugamije gushimira ba rwiyemezamirimo 100 b’Abanyafurika bitwaye neza, bagahabwa ubufasha burimo amikoro n’amahugurwa.

Kaminuza ya ALU yahaye Jack Ma inshingano zo kuyigishamo, mu gihe hari hashize igihe gito na Kaminuza y’iwabo mu Bushinwa ya Hong Kong University na yo iherutse kumvikana na we ko mu gihe cy’imyaka itatu agiye kujya yigishamo ibijyanye no guhanga imirimo.

Umwaka ushize kandi, Jack Ma nabwo yagizwe umwarimu udahoraho muri Kaminuza yo mu Buyapani yitwa University of Tokyo ndetse na Kaminuza ya Tel Aviv University yo muri Israel.

Jack Ma uwo yari mu Rwanda mu myaka ine ishize

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru