Aba mbere biganjemo Abanyarwanda baturutse mu Gihugu kirimo intambara bageze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 42 biganjemo Abanyarwanda, bavuye mu Gihugu cya Sudan kimaze iminsi cyugarijwe n’intambara, bageze mu Rwanda amahoro, bakirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Aba bantu barimo Abanyarwanda 32 n’abanyamahanga 10, bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe mu gicukuru cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Bageze ku Kibuga cy’Indege, bakiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga.

Iki Gihugu cya Sudan kivuyemo aba baturage, kimaze ibyumweru bibiri kiri mu ntambara, ishyamiranyije ingabo za Leta za Perezida Gen. Fattah al-Burhan w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Igihugu, ndetse n’ingabo z’uwahoze amwungirije General Mohamed Hamdan Dagalo, ubu batavuga rumwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gicurasi 2023, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hatagize igikorwa ngo iyi ntambara ihagarare, ishobora gusiga abantu babarirwa mu bihumbi 800 bahunze iki Gihugu.

Imibare iheruka kujya hanze tariki 25 Mata 2023, igaragaza ko abantu 559 bari bamaze kuburira ubuzima muri iyi ntambara yibasiye cyane Umurwa Mukuru wa Khartoum ndetse Darfur, mu gihe abamaze gukomerekamo barenga 4 000.

Bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubunyi n’Amahanga yabahaye ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru