Tuesday, September 10, 2024

Jolly yahuye na Miss Uganda ufite amaraso y’Ubunyarwanda aramutaka karahava

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda, uri muri Uganda, yabonanye na Miss Uganda, Hannah Karema Tumukunde ukomoka ku babyeyi barimo uw’Umunyarwanda, amubwira amagambo meza asize umunyu.

Miss Mutesi Jolly umaze iminsi ari muri Uganda, yabonanye n’abantu banyuranye muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Mu bo babonanye harimo Miss Uganda wa 2023, Hannah Karema, banagirana ibihe byiza kuko batemberanye mu bice nyaburanga, nko mu mazi.

Amafoto n’amashusho yashyizwe hanze na Miss Mutesi Jolly, agaragaza we na Miss Hannah Karema bari mu bwato bari gutembera mu mazi, ubundi bari aho bari kwiyakirira.

Muri aya mashusho, banyuzamo umwe agaha undi akabizu undi ku itama, undi na we akanyuzamo akakamuha, bigaragaza ko bahuje urugwiro.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto n’amashusho, Miss Jolly ataka bidasanzwe uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Uganda ry’uyu mwaka wa 2023.

Yagize ati “Nahuye na Miss mwiza cyane wa Uganda Hannak Karema. Ni umwari ufite imbere heza. Nishimiye kuzabona ukomeza guhamya intego zawe.”

Muri ubu butumwa, Miss Jolly akomeza asaba Miss Uganda, gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe yagize yo kuba Miss. Ati “Nguhaye ikaze mu Isi y’abamikazi murumuna wanjye. Nishimiye kuzaguha ikaze mu Rwanda.”

Hannah Karema Tumukunde akimara kwegukana ikamba rya Miss Uganda, byazamuye impaka ndende muri Uganda, aho bamwe bavugaga ko ari Umunyarwandakazi, na we aza gukuraho urujijo, avuga ko akomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda ari we mama we, ariko ko we yavukiye muri Uganda, akaba ari na ho yakuriye.

Batemberanye mu bwato bishimye

Baranasangira

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts