Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mashya ku kirego cya Moses Turahirwa ushobora kwisanga imbere y’Urukiko vuba aha

radiotv10by radiotv10
03/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’inyandiko mpimbano yigaragarije ubwe ko inzego zo mu Rwanda zamwemereye kwitwa ‘igitsinagore/F’ muri Pasiporo, yamaze gukorerwa dosiye, inashyikirizwa Ubushinjacyaha bushobora kumuregera Urukiko mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri yambika abakomeye barimo n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, tariki 27 Mata 2023.

Ni nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutumijeho kugira ngo asobanure iby’inyandiko yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko cyera kabaye inzego z’u Rwanda zamwemereye ko muri Pasiporo ye handikwa ko ari igitsinagore (F/Feminine).

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwahakanye ko rutatanze iyo Pasiporo ndetse ruza no gusohora itangazo rwamagana iby’iyo nyandiko yari yagaragajwe na Moses.

Nyuma yuko atawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanatangaje ko uretse icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, uyu musore anakekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko ibizamini bya laboratori nkuru w’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga, byagaragaje ko mu mubiri we harimo ibiyobyabwenge.

Amakuru ahari ni uko uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Moses Turahirwa.

Ubusanzwe itegeko rigena iminsi itanu ko mu gihe Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye, buyisuzuma, ubundi bwasanga ari ngombwa ko ishyikirizwa Urukiko rubifitiye ububasha, bukaruregera uregwa.

Uyu musore uri mu baza ku isonga mu buhanga bwo guhanga imideri mu Rwanda, yatawe muri yombi nyuma y’ibyo yakunze gutangaza byazamuraga impaka, birimo ifoto yashyize hanze asa nk’uwambaye ubusa yakinze umwenda ku myanya y’ibanga.

Byaje kuba agahomamunwa ubwo yagaragaraga mu mashusho ari gusambana n’abandi bagabo, ndetse na we aza kwiyemerera ko ugaragara muri ayo mashusho, ari we koko, ariko asaba imbabazi Abanyarwanda bakojejwe isoni na yo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Igisubizo cyatanzwe n’uwafashwe yambukiranya Intara ebyiri afite ubwoko bubiri bw’ibigize icyaha gikomeye

Next Post

Perezida w’Ikipe utajya aripfana yamennye ibanga ry’urunturuntu ruyivugwamo n’ikigiye gukurikira

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’Ikipe utajya aripfana yamennye ibanga ry’urunturuntu ruyivugwamo n’ikigiye gukurikira

Perezida w’Ikipe utajya aripfana yamennye ibanga ry’urunturuntu ruyivugwamo n’ikigiye gukurikira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.