Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa umuyobozi ukomeye muri Afurika yageneye u Rwanda ku bw’ibiza bidasanzwe

radiotv10by radiotv10
04/05/2023
in MU RWANDA
0
Ubutumwa umuyobozi ukomeye muri Afurika yageneye u Rwanda ku bw’ibiza bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yafashe mu mugongo imiryango y’abantu 127 baburiye ubuzima mu biza bidasanzwe byabaye mu Rwanda.

Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurari 2023, byibasiye Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo.

Ibi biza by’inkangu n’imyuzure, byatumye inzu zimwe zigwira abaturage mu gihe cy’ijoro, bituma bitwara ubuzima bw’abatari bacye biganjemo abo mu Turere two mu Ntara y’Iburengerazuba

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Moussa Faki Mahamat yihanganishije ababuriye ababo muri ibi biza bidasanzwe byabaye mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Yagize ati “Ibitekerezo n’amasengesho byanjye mbyerecyeje ku miryango y’abantu barenga 127 baburiye ubuzima ndetse n’abasenyewe n’ibiza by’inkangu idasanzwe yatewe n’imvura ikomeye yaguye mu Majyepfo, mu Burengerazuba no mu Majyaruguru by’u Rwanda.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasoje ubutumwa bwe asezeranya ko uyu Muryango wifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe.

Perezida Paul Kagame kandi na we mu ijoro ryacyeye yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri ibi biza ndetse n’ababikomerekeyemo, yizeza ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ihangane n’ingaruka z’ibi biza.

Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Kagame yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibi biza, basenyewe ndetse bikanangiza ibikoresho byabo, bahise batangira guhabwa ubutabazi n’ubufasha byihuse, aho bashakiwe aho kuba bacumbikiwe, bakanahabwa ibikoresho by’ibanze nk’ibiribwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − nine =

Previous Post

Udukingirizo twabaye idorari kandi ubushake bw’ibyo dukoreshwa buracyari bwose…Hari abadutizanya

Next Post

Ibisobanuro bidasanzwe by’ukekwaho gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere kubera 1.000Frw

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro bidasanzwe by’ukekwaho gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere kubera 1.000Frw

Ibisobanuro bidasanzwe by’ukekwaho gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere kubera 1.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.