Ibisobanuro bidasanzwe by’ukekwaho gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere kubera 1.000Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe mu Karere ka Nyamagabe, bukurikiranyeho umugabo icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mugenzi we amutegeye mu nzira akamukubita ikibuye mu gatuza akakamenagura, yamara kumwica akamwambura amafaranga 1 000 Frw, akanamwambura ibyo yari yambaye, ubundi akamujugunya mu mugezi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya amkuru, buvuga Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranyeho uyu mugabo, icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya 03 Mata 2023, saa yine z’ijoro (22:00’).

Izindi Nkuru

Uregwa akurikiranyweho kwica nyakwigendera witwa Nkurikiyimfura Joseph, nyuma yo kumutegera mu nzira muri ayo masaha y’ijoro, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Nyakiza, Umurenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yafashe nyakwigendera akamukubita ikibuye mu gatuza kikamenagura amagufwa, ubundi agahita yikubita hasi agapfa.

Bukomeza bugira buti “Nkurikiyimfura akimara gupfa, uyu mugabo yahise amwambura amafaranga igihumbi y’amanyarwanda (1000Frw), ipantaro y’umukara, agatoroshi k’umweru na bote, ahita agenda yihisha mu bihuru.”

Uregwa yiyemerera ko yishe nyakwigendera Nkurikiyimfura Joseph, akavuga ko yashakaga kumwambura ibyo yari afite muri iryo joro ubwo yamutegaga.

Ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso bishinja uregwa, birimo ikibuye cyasanzwe hafi y’akagezi ka Munyazi kajugunywemo nyakwigendera, ari na cyo kicishijwe nyakwigendera, ndetse na raporo ya muganga, igaragaza ko urupfu rwe rwaturutse ku kuba yaramenwe agatuza k’iburyo.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange:

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ingingo ya 170: Kwiba hakoreshejwe intwaro

Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10)
ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)
ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000
FRW).

Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo:

  1. kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1);
  2. intwaro yitwajwe yakoreshejwe;
  3. kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo.

Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru