Ubutumwa umuyobozi ukomeye muri Afurika yageneye u Rwanda ku bw’ibiza bidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yafashe mu mugongo imiryango y’abantu 127 baburiye ubuzima mu biza bidasanzwe byabaye mu Rwanda.

Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurari 2023, byibasiye Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo.

Izindi Nkuru

Ibi biza by’inkangu n’imyuzure, byatumye inzu zimwe zigwira abaturage mu gihe cy’ijoro, bituma bitwara ubuzima bw’abatari bacye biganjemo abo mu Turere two mu Ntara y’Iburengerazuba

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Moussa Faki Mahamat yihanganishije ababuriye ababo muri ibi biza bidasanzwe byabaye mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Yagize ati “Ibitekerezo n’amasengesho byanjye mbyerecyeje ku miryango y’abantu barenga 127 baburiye ubuzima ndetse n’abasenyewe n’ibiza by’inkangu idasanzwe yatewe n’imvura ikomeye yaguye mu Majyepfo, mu Burengerazuba no mu Majyaruguru by’u Rwanda.”

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasoje ubutumwa bwe asezeranya ko uyu Muryango wifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe.

Perezida Paul Kagame kandi na we mu ijoro ryacyeye yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri ibi biza ndetse n’ababikomerekeyemo, yizeza ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ihangane n’ingaruka z’ibi biza.

Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Kagame yagize ati “Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.”

Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibi biza, basenyewe ndetse bikanangiza ibikoresho byabo, bahise batangira guhabwa ubutabazi n’ubufasha byihuse, aho bashakiwe aho kuba bacumbikiwe, bakanahabwa ibikoresho by’ibanze nk’ibiribwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru