Amakuru mashya mu mibare y’abahitanywe n’ibyangijwe n’ibiza byasize agahinda mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imibare mishya y’abantu bahitanywe n’ibiza bikomeye byabaye mu Rwanda, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abaturage 130 bitabye Imana, mu gihe batanu babuze, ndetse n’ibindi bikorwa byangije, birimo inzu 5 174 zasenyutse ziganjemo izo mu Karere ka Rubavu.

Ni nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda habaye ibiza bidasanzwe byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, byibasiye ibice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, n’iy’Amajyepfo.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagaragaje imibare igezweho y’abantu bahitanywe n’ibi biza, aho kugeza ubu bageze mu 130.

Yavuze ko nubwo aba bantu bahitanywe n’ibiza biganjemo abo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, ariko hari Uturere twabuze abaturage benshi.

Ati “Rubavu hari makumyabiri na batandatu (26), Rutsiro ni makumyabiri na barindwi (27), Karongi ni cumi na batandatu (16), Ngororero ni makumyabiri na batatu (23), Nyabihu ni cumi n’umunani (18), ahandi hose bari munsi y’icumi.”

Mukuralinda avuga kandi ko hari abaturage batanu kugeza n’ubu bataraboneka. Ati “Ni ukuvuga imirambo ntiraboneka.”

Naho abakomerekejwe n’ibi biza, ni mirongo irindwi na barindwi (77) barimo mirongo itatu na batandatu (36) bari mu bitaro, kandi ko bose bagomba kuvurirwa ubuntu, kuko ikiguzi cy’ubuvuzi kizishyurwa na Leta, kandi ikazanatanga ubufasha mu guherekeza abitabye Imana.

Inzu 5 174 zasenyutse, inyinshi zikaba ari izo muri Rubavu, aho muri aka Karere hasenyutse inzu 3 371, hakaba kandi n’inzu 2 510 zangiritse cyane, ku buryo ba nyirayo batemerewe kuzisubiramo atarasanwa.

Ati “Icyo abaturage basabwe ni iki? Ni uko ari ayo mazu yangiritse, ari ayo yasenyutse, abaturage bagomba kuyavamo bakajya kuri site bateganyirijwe zo kugira ngo babakire babahe serivisi z’ibanze.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, yavuze kandi ko n’undi wese uzabwirwa ko aho atuye hashora gushyira ubuzima mu kaga, atagomba kwinangira, ahubwo ko akwiye kubahiriza ibyo azasabwa.

Yavuze ko abajyanywe kuri site zitandukanye, bahawe ubufasha bw’ibanze bw’ibikoresho nkenerwa birimo amahema, ibyo kuryamira no kwiyorosa nk’ibiringiti, ndetse n’ibyo kurya.

Mu bindi by’ibikorwa remezo byangijwe n’ibi biza, harimo imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi, imihanda, ibiraro, aho imibare yabyo izagenda ishyirwa hanze.

Ati “Ikiza kirimo ni uko ishusho y’ibibazo bihari, ubu iragaragara, ubufasha buri gutangwa buratangwa bugendeye kuri iyo mibare, biroroshye ubwo n’uwagira ikindi ashaka gufasha na we yafasha.”

Imibare y’ibyangijwe n’ibi biza, birimo imyaka ndetse n’amatungo by’abaturage iracyakusanywa, ikaza gutangwa mu buryo bwagutse mu bihe biri imbere, nkuko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru