Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDF n’uwa Polisi batabaye i Rubavu ahari inkuru y’incamugongo

radiotv10by radiotv10
04/05/2023
in MU RWANDA
0
Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi wa RDF n’uwa Polisi batabaye i Rubavu ahari inkuru y’incamugongo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, bahitanywe n’ibiza, anageza ku miryango yabo ubutumwa yahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, ndetse n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, bitabiriye uyu muhabo wo gusezera kuri bamwe mu baturage bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye umusibo ejo hashize.

Uyu muhango wo gushyingura abantu 13 bahitanywe n’ibi biza bo mu Karere ka Rubavu, wanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, barimo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

Umuhango wo guherekeza aba Banyarwanda, kandi wanitabiriwe n’abo mu miryango y’abitabye Imana ndetse n’abandi baturage bo muri ibi bice byibasiwe n’ibiza.

Muri iki gikorwa cyabereye mu Irimbi rya Rubavu riherereye mu Murenge wa Rugerero, habaye n’indi mihango yo gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwigendera, nko kubasabira ku Mana, mu gitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyungo, Anaclet Mwumvaneza.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yanagejeje ubutumwa bwo guhumuriza abaturage bo mu Karere ka Rubavu bashegeshwe n’ibi biza, ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda ibihanganisha.

Yagize ati “Ni ibiza byagwiririye Igihugu cyacu, by’amazi menshi, isuri ndetse byatumye amazu agwa ku bantu.”

Yaboneyeho kandi gushimira abaturage bagaragaje ubutwari bagatabara abari bageramiwe ubwo ibiza byari bigiye kubahitana, kandi ko na Leta ikomeza kubaba hafi.

Yanabagejejeho ubutumwa bw’umukuru w’Igihugu, ati “Mwabonye ko ejo yabandikiye ababwira ko rwose ari kumwe namwe, ariko uyu munsi yambwiye ngo niyizire muhagararire, mbabwire ko turi kumwe noneho mutureba aha, twaje kubafata mu mugongo.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Perezida Paul Kagame yamutumye gukomeza kwihanganisha aba baturage, kandi ko Leta uko ishoboye kose ikomeza kubaba hafi no kubaha ibikenerwa byose biri mu bushobozi bwayo.

Akarere ka Rubavu, kari mu twashegeshwe cyane n’ibi biza, ndetse kaka kaza mu twabuze abaturage benshi, aho kabuze abantu 26, mu gihe n’utundi two mu Ntara y’Iburengerazuba twabuze benshi, barimo 27 b’i Rutsiro, na 23 bo mu Karere ka Ngororero.

Minisititi w’Intebe muri uyu muhango wo guherekeza ba nyakwigendera
Yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
13 bashyinguwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Umuhanzikazi w’igikundiro muri Afurika yongewe bitunguranye mu bazasusurutsa abazitabira umuhango ukomeye

Next Post

Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda

Mu kababaro n’ihumure Umushumba wa Kiliziya ku Isi yavuze ku byabaye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.