Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali wakoze ibitazibagirana ku Isi yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
08/05/2023
in AMAHANGA
1
Umujenerali wakoze ibitazibagirana ku Isi yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

General Gary Prado Salmón wo muri Bolivia wafashe mpiri Ernesto “Che” Guevara uzwi mu mateka y’Isi, yitabye Imana ku myaka 84 y’amavuko.

Mu 1967, General Gary Prado Salmón yari ayoboye igitero cya gisirikare muri Bolivia, gifashijwe mu ibanga n’ingabo za Amerika, cyatsinze abarwanyi bari bayobowe na Che Guevara, bituma uyu Che Guevara afatwa ari muzima, aza kwicwa ku itariki 09 z’ukwezi kwa 10 mu 1967, nyuma y’umunsi umwe afashwe n’uyu Gary Prado Salmon.

Muri icyo gihe intambara y’ubutita hagati ya Amerika n’Abasoviyeti yari igeze ahakomeye kandi Washington yari itewe impungenge n’imbaraga amahame ya gikomuniste arimo kugira muri Amerika y’Epfo, hamwe n’ibikorwa bya Che Guevara.

Che yari yaravuye muri Cuba – aho yari mu bategetsi bakomeye, nyuma yo kugera ku mpinduramatwara mu 1959, ajya gufasha inyeshyamba zirwana guerrilla ziharanira impinduramatwara mu bindi bihugu.

Che Guevara yiciwe mu gace kitwa La Higuera muri Bolivia, umurambo we ushyingurwa ahantu h’ibanga, ariko mu mwaka w’1997 haza kuvumburwa umurambo we ujyanwa gushyingurwa mu cyubahiro muri Cuba.

Gary Prado Salmón uzwiho kuba ariwe watsinze Guevara, yitabye Imana ku myaka 84 y’amavuko.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Evode NSANZINEZA says:
    3 years ago

    Imana imwakire mubayo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + seventeen =

Previous Post

Hatangajwe imibare mishya iremereye y’abahitanywe n’ibiza muri DRCongo

Next Post

Iburengerazuba bw’u Rwanda hongeye kuva inkuru y’incamugongo

Related Posts

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

Uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurashinjwa gukomeza kurasa ibisasu mu bice bituwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge muri Minembwe,...

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

by radiotv10
11/04/2026
0

Abahanga baherutse gukora urugendo rwerecyeza hafi y’ukwezi mu butumwa bwiswe Artemis II bagarutse ku Isi amahoro, nyuma yo kugenda ibilometero...

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburengerazuba bw’u Rwanda hongeye kuva inkuru y’incamugongo

Iburengerazuba bw'u Rwanda hongeye kuva inkuru y'incamugongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.