Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inama zikomeye z’umuraperi w’umunyabigwi mu Rwanda zatuma abasitari bubaka ingo zigakomera

radiotv10by radiotv10
18/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Inama zikomeye z’umuraperi w’umunyabigwi mu Rwanda zatuma abasitari bubaka ingo zigakomera
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yagaragaje ibanga ryatumye yubaka urugo rugakomera nubwo yashatse hari abamutega iminsi ko rutazaramba, agira inama ibindi byamamare zatuma byubaka ingo zigahama.

Imwe mu nkuru zimaze iminsi zivugwa mu myidagaduro y’u Rwanda, ni iy’umuhanzi Platini P. uvugwaho kuba afitanye ibibazo n’umugore we, binavugwa ko byatumye ubu batari kubana mu rugo nk’uko byari bisanzwe.

Umuhanzi w’umuraperi Riderman umaze imyaka umunani ashatse umugore, agaruka ku bibazo byakunze kuvugwa mu ngo z’ibyamamare, yavuze ko ari kimwe n’ibiba no mu zindi ngo z’abantu basanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya MIE Empire, Riderman yagarutse ku rushako, avuga ko ari urugamba umuntu aba agomba kurwana nkuko aba asanzwe arwana urwo kubaho.

Ati “Ntabwo kubaka urugo ari intambara ariko ubuzima ni intambara. Buri munsi mu mutima wa muntu haba harimo intambara yo kuvuga ngo ‘ndakora ikibi ndakora ikiza’ ni wowe ugera ho ugahitamo. Yaba ari ibyo byo gucana inyuma, yaba ari ukurwana,…”

Avuga ko hari ibyamamare byinshi byo mu Rwanda byubatse ingo zigakomera, nka Tom Close, Clement, Danny Vumbi ndetse ba B. Threy umaze igihe gito ashatse umugore, ati “Nanjye urwanjye barutegaga amezi abiri, none imyaka irashize.”

Ku cyamufashije mu rushako cyatumye abaye arambanye n’umugore we, Riderman avuga ko ajya gushaka yabanje kujya inama n’umugore we.

Ati “Njya gushaka nagiranye ikiganiro n’umukecuru [yavugaga umugore we] ndamubwira nti ‘urambona, ndi uyu musazi ureba imbere yawe, hari byinshi bitazahinduka…’ niba hari igihe nkora amajoro hari igihe bizabaho, uzabyakire, uzambone gutyo, arabinyemerera.”

Ubu ni papa w’abana batatu barimo babiri b’impanga

Riderman avuga ko icya mbere ari ukuba umuntu yakwakira undi uko ameze, akirinda kumusaba guhita ahinduka ako kanya.

Avuga ko ikindi ari uko mu rugo rw’abashakanye bagomba kujya biragiza Imana, bagasengera hamwe, ndetse no bakagira ibindi bibahuza.

Yaboneyeho kugira inama ibyamamare, kwirinda gushyira hanze ubuzima bwabo. Ati “Uko umuntu ashyira hanze ubuzima bwe, biroroshye kubusenya, iyo abantu bagize ubuzima ari umuryango, nk’ibi by’imyidagaduro, ufata ubuzima bwawo ukabuvana mu myidagaduro, ntubohoze ku mbuga nkoranyambaga.”

Umuraperi Riderman abimazemo igihe

Amafoto yakuwe ku mbuga nkoranyambaga za Riderman

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Hahishuwe imibare iremereye igaragaza itumbagira ry’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo

Next Post

Mu rubanza rw’uzwi mu myidagaduro uregwa gusambanya umwana hafashwe icyemezo gifashwe ubugiragatanu

Related Posts

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzikazi Vestine na Dorcas basanzwe ari abavandimwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Nyagasani, buriye rutemikirere berecyeje muri Canada mu...

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

by radiotv10
13/10/2025
0

Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo...

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

by radiotv10
11/10/2025
0

Umunyamakuru Julius William Niyitegeka uzwi nka Julius Chita, usanzwe ari inshuti ya Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, wafunguywe nyuma...

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

The pressure to go out every Friday: Is staying home, okay?

by radiotv10
10/10/2025
0

In today’s social media age, Fridays have almost become a performance. As soon as the weekend hits, timelines fill with...

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”

Why African parents struggle to understand “Influencer Jobs”

by radiotv10
10/10/2025
0

For many African parents, the idea of being an “influencer” sounds confusing, unserious, or even risky. To them, a job...

IZIHERUKA

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina
FOOTBALL

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

14/10/2025
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

14/10/2025
Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

14/10/2025
Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

14/10/2025
U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uzwi muri muzika nyarwanda ufunze yagaragaye yaje kuburana

Mu rubanza rw’uzwi mu myidagaduro uregwa gusambanya umwana hafashwe icyemezo gifashwe ubugiragatanu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.