Inama zikomeye z’umuraperi w’umunyabigwi mu Rwanda zatuma abasitari bubaka ingo zigakomera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, yagaragaje ibanga ryatumye yubaka urugo rugakomera nubwo yashatse hari abamutega iminsi ko rutazaramba, agira inama ibindi byamamare zatuma byubaka ingo zigahama.

Imwe mu nkuru zimaze iminsi zivugwa mu myidagaduro y’u Rwanda, ni iy’umuhanzi Platini P. uvugwaho kuba afitanye ibibazo n’umugore we, binavugwa ko byatumye ubu batari kubana mu rugo nk’uko byari bisanzwe.

Izindi Nkuru

Umuhanzi w’umuraperi Riderman umaze imyaka umunani ashatse umugore, agaruka ku bibazo byakunze kuvugwa mu ngo z’ibyamamare, yavuze ko ari kimwe n’ibiba no mu zindi ngo z’abantu basanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya MIE Empire, Riderman yagarutse ku rushako, avuga ko ari urugamba umuntu aba agomba kurwana nkuko aba asanzwe arwana urwo kubaho.

Ati “Ntabwo kubaka urugo ari intambara ariko ubuzima ni intambara. Buri munsi mu mutima wa muntu haba harimo intambara yo kuvuga ngo ‘ndakora ikibi ndakora ikiza’ ni wowe ugera ho ugahitamo. Yaba ari ibyo byo gucana inyuma, yaba ari ukurwana,…”

Avuga ko hari ibyamamare byinshi byo mu Rwanda byubatse ingo zigakomera, nka Tom Close, Clement, Danny Vumbi ndetse ba B. Threy umaze igihe gito ashatse umugore, ati “Nanjye urwanjye barutegaga amezi abiri, none imyaka irashize.”

Ku cyamufashije mu rushako cyatumye abaye arambanye n’umugore we, Riderman avuga ko ajya gushaka yabanje kujya inama n’umugore we.

Ati “Njya gushaka nagiranye ikiganiro n’umukecuru [yavugaga umugore we] ndamubwira nti ‘urambona, ndi uyu musazi ureba imbere yawe, hari byinshi bitazahinduka…’ niba hari igihe nkora amajoro hari igihe bizabaho, uzabyakire, uzambone gutyo, arabinyemerera.”

Ubu ni papa w’abana batatu barimo babiri b’impanga

Riderman avuga ko icya mbere ari ukuba umuntu yakwakira undi uko ameze, akirinda kumusaba guhita ahinduka ako kanya.

Avuga ko ikindi ari uko mu rugo rw’abashakanye bagomba kujya biragiza Imana, bagasengera hamwe, ndetse no bakagira ibindi bibahuza.

Yaboneyeho kugira inama ibyamamare, kwirinda gushyira hanze ubuzima bwabo. Ati “Uko umuntu ashyira hanze ubuzima bwe, biroroshye kubusenya, iyo abantu bagize ubuzima ari umuryango, nk’ibi by’imyidagaduro, ufata ubuzima bwawo ukabuvana mu myidagaduro, ntubohoze ku mbuga nkoranyambaga.”

Umuraperi Riderman abimazemo igihe

Amafoto yakuwe ku mbuga nkoranyambaga za Riderman

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru