Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’ingenzi bwahawe Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro

radiotv10by radiotv10
11/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bw’ingenzi bwahawe Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yahaye impanuro Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu bibiri, abasaba kuzirinda kugwa mu makosa, kuko ikosa ryakorwa n’umwe riha isura mbi Igihugu.

Ni impanuro yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Aba Bapolisi barimo abagize itsinda rya RWAFPU I-8 ry’abagiye gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile muri Sudani y’Epfo, bagizwe n’Abapolisi 240 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP), berecyezayo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi.

Hari kandi n’itsinda rya RWAPSU 8 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na SSP Gilbert Safari, rizahaguruka ku wa 21 Gicurasi ryerekeza muri Repubulika ya Centrafrique aho rizasimbura bagenzi babo bamaze umwaka bakorera mu murwa mukuru Bangui.

Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Vincent Sano yibukije aba Bapolisi ko bagiye guhagararira u Rwanda rwose, bityo ko bakwiye kuzaruhesha ishema, ndetse bakarangwa no gukorera hamwe.

Yagize ati “Impanuro zanyu ni izo twese duhuriyeho zijyanye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano, kandi kugira ngo bigerweho ni uko mu kazi ka buri munsi mugomba kurangwa na disipuline, gukora inshingano nk’uko mwazitumwe n’igihugu mukorera hamwe nk’ikipe kandi mugakora kinyamwuga.”

Yabasabye kugendera kure ikosa iryo ari ryo ryose, kuko uretse kuba ryakwanduza isura y’uwarikoze, ariko rinanduza iya Polisi y’u Rwanda.

Ati “Mugomba guhora mwirinda ikosa iryo ari ryo ryose kuko ingaruka zaryo zitagarukira ku muntu ku giti cye gusa.  Iyo umwe muri mwe akoze neza byitirirwa mwese, Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange kimwe n’igihe yakoze amakosa. Muzarusheho gukora neza buri wese yirinde gukora ibitandukanye n’ibyo asabwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere izina ry’u Rwanda.”

RWAPSU ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda abarizwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), akorera mu murwa Mukuru wa Bangui, irindi ni RWAFPU-1 yose hamwe agizwe n’abapolisi 280.

Andi matsinda abiri asigaye arimo RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bisaga 300 uvuye Bangui n’irya RWAFPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 ryo rikorera ahitwa Bangassou mu birometero 725 uvuye mu murwa mukuru.

Ni mu gihe muri Sudani y’Epfo habarizwa amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda agizwe n’abagera kuri 400.

DIGP Vincent Sano yahaye impanuro aba bapolisi
Yabasabye kuzarangwa n’ubunyamwuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + ten =

Previous Post

U Rwanda rwatangaje inkuru nziza ku butaka rwahawe bumaze imyaka 10 ntacyo bukoreshwa

Next Post

Itsinda ry’indwanyi kabuhariwe zaniyambajwe na DRCongo ryatangiye gufatirwa ibyemezo bikarishye

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

IZIHERUKA

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera
AMAHANGA

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje icyifuzo gikomeye inerura iby’abacancuro b’indwanyi b’Abarusiya bazanywe muri DRCongo

Itsinda ry’indwanyi kabuhariwe zaniyambajwe na DRCongo ryatangiye gufatirwa ibyemezo bikarishye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.