Igihano gishya cyakatiwe uwabaye Perezida w’Igihugu kimwe gikomeye ku Isi cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa yahamijwe n’urukiko rw’i Paris icyaha cya Ruswa yakoze mu mwaka wa 2014 ubwo yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri, aho kuba itatu yari yarakatiwe n’urukiko mu mwaka w’2021, akaza kukijuririra.

N’iyi myaka ibiri y’igihano, azayimara yambaye isaha itamwemerera gusohoka iwe mu rugo, bivuze ko yahanishijwe igihano cyo gufungirwa mu rugo mu gihe cy’imyaka ibiri.

Izindi Nkuru

Sarkozy w’imyaka 68 y’amavuko, arashinjwa ibyaha birimo gusesagura umutungo w’Igihugu ubwo yari arimo yiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu muri 2007, ibifitanye isano na ruswa, gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi, no kwakira inkunga zinyuranyije n’amategeko cyane cyane inkunga u Bufaransa bwagiye bwakira ziturutse kuri Muammar Qadafi wari Prezida wa Libya, wari wunze ubucuti cyane na Sarkozy.

Iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’Igihugu, Nicolas Sarkozy arakireganwa n’abandi bantu 12 barimo uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Ingengo y’Imari, Eric Woerth, Claude Gueant na Brice Hortefeux bahoze ari ba Minisitiri b’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Aba bakoranaga na we bya hafi, ariko bo ntiharatangazwa igihe bazitabira cyangwa ngo baburanishwe.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru