Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

radiotv10by radiotv10
29/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’Itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwanda ishami ryayo rya Mobile Money Rwanda Ltd ku bufatanye na Banki ya NCBA, bazanye ubukanguramba bwiswe ‘TubiriMo’ bwo gushishikariza abantu kwizigamira bakoresheje MoKash, aho hateganyijwe ibihemo, birimo igihembo nyamukuru cya miliyoni 5 Frw.

Ni ubukungurambaga bugamije gukomeza kuzamura umuco wo kwizigamira no kubikuza ndetse no kwaka inguzanyo, hagamijwe kwiteza imbere, nk’imwe mu ntego ya MoKash.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘TubiriMo’, hateganyijwemo ibihembo bya buri cyumweru ndetse n’ibya buri kwezi, bizagera ku bakiliya 25.

Muri aba bakiliya 25 bazahabwa ibihembo, hari cumi na batanu (15) basanzwe bakoresha MoKash mu buryo bwo kubitsa no kwiguriza, ndetse n’abandi 10 bazaba ari bashya muri iyi gahunda bazagaragaza uburyo bwo kubitsa ku gipimo cyo hejuru.

Igihembo nyamukuru kizatangwa ku kwezi kwa mbere ku mukiliya uzaba yarakoresheje serivisi zo kubitsa no kwiguriza ku gipimo cyo hejuru, azahembwa miliyoni eshatu (3 000 000 Frw) mu gihe ubwo hazaba hasozwa ubu bukangurambaga, umukiliya uzaba yarakoreshe izi serivisi kurusha abandi, azahabwa igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu (5 000 000 Frw).

Ubu kwinjira muri gahunda ya MoKash bagendeye kuri ubu bukangurambaga, bakanda *182*13# ubundi bagakurikiza amabwiriza, naho abasanzwe bakoresha Mobile Money bo bakanga *182*5#.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame, yavuze ko bishimiye gutangiza ubu bukangurambaga bwa ‘TubiriMo’ no kuzaha ibihembo abakiliya bazaba barakoresheje MoKash cyane.

Ati “Tubirimo ni intego yo kugaragaza ko bishoboka. Yaba ari ubucuruzi ushaka gutangiza, cyangwa wifuza kugura ikibanza, ushobora kubigeraho ubitsa ukanabikuza hamwe na MoKash.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri ubu bukangurambaga bugamije gushimangira intego yacu yo guha ubushobozi abakiliya bacu bakabasha kubona inguzanyo ihendutse, ndetse no kuzana ibisubizo byo kubitsa kugira ngo bagere ku ntego zabo.”

Abazatsinda yaba ari aba buri cyumweru ndetse no ku kwezi, bazajya bahamagarwa na Sosiyete ya MoMo Rwanda kuri nimero ya 0784000000.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Lina M. Higiro, yavuze ko iyi Banki na yo yishimiye kugira uruhare muri ubu bukangurambaga bwa ‘TubiriMo’, bugamije gukomeza gufasha abaturage kwiteza imbere babasha kubona ubushobozi bwo kuba babona ibyo bakora.

Ati “Hamwe na TubiriMo, tuzafungurira amahirwe abakiliya bacu azatuma bakabya inzozi zabo. Muze tubane muri uru rugendo rwo kuzamura ubukungu binyuze mu nguzanyo zihendutse ndetse no guhanga udushya muri gahunda yo kwizigamira.”

MoKash isanzwe ari uburyo bukora nka Banki bwa MTN Mobile Money bwaje guha ibisubizo abakiliya ba Mobile Money kugira ngo bajye babona inguzanyo y’amafaranga bifuza mu gihe bayakeneye byihuse, aho uko umuntu agenda arushaho kubitsa, ari na ko inguzanyo yemererwa yiyongera.

MTN Mobile Money izanye ibindi byishimo mu Baturarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Ku nshuro ya 21 APR yegukanye Shampiyona iyikuye mu menyo ya Kiyovu na Rayon

Next Post

Mu Birunga hari agahinda ku bw’Ingagi yari ikuze kurusha izindi mu Rwanda

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango
AMAHANGA

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Birunga hari agahinda ku bw’Ingagi yari ikuze kurusha izindi mu Rwanda

Mu Birunga hari agahinda ku bw’Ingagi yari ikuze kurusha izindi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.