Perezida William Ruto wa Kenya, yasabye bagenzi be bo mu Bihugu bya Afurika kumva ko bakwiriye guca ikoreshwa ry’idolari kuri uyu Mugabane, mu gihe inzego z’ubukungu z’u Rwanda zo zeherutse kugaragaza ko guca iri faranga biri kure.
Ruto yavuze ko ikoreshwa ry’idolari rikwiye gusimbuzwa uburyo buzwi nka Pan-African Payment and Settlement System bwo kwishyurana bwashyizweho muri 2022.
Ibi yabigarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yari yitabiriye inama yiga ku Isoko Rusange rya Afrika, yabereye i Nairobi muri Kenya.
Perezida Ruto yavuze ko Abanyafurika bakigorwa no kwishyurana hagati yabo bitewe n’imikorere itanoze, ashimangira ko bakwiye kugira uburyo bwabo bwo kwishyurana, ariko idolari rikava mu nzira.
Gusa inzego z’ubukungu bwo mu Rwanda, zibibona ukundi. Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kuvuga ko idateganya kureka iri dorali, kuko rikoreshwa n’abafatanyabikorwa benshi b’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aherutse kuvuga ko hari Ibihugu byavuze ko bigiye guca idolari.
Icyo gihe yari yagize ati “Tubona mu binyamakuru bavuga ko ibihugu bya Brazi, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo biri hafi kuzana ifaranga rikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo Igihugu gifate umwanzuro wo guhindura ifaranga gikoresha muri ubwo bucuruzi, bisaba ko kibanza no kureba abafatanyabikorwa basanzwe bakorana.
Ati “Twebwe iyo turebye abafatanyabikorwa batatu b’ibanze b’u Rwanda mu bucuruzi; barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kandi abo bose baracyakoresha idorali. Ku ruhande rw’u Rwanda haracyari kare kuvuga ko dushobora gukoresha irindi faranga.”
Yakomeje avuga ko Isoko rusange Nyafurika hari icyo rishobora kuzakora kuri iyi ngingo ario ko n’ubundi bisaba imbaraga nyinshi.
Ati “Isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika na ryo rifite umugambi wo gufasha Ibihugu gukora ubucuruzi mu mafaranga y’Ibihugu byabo. Ariko kandi haracyari urugendo rurerure ku buryo navuga ko hakiri kare kuvuga ko u Rwanda cyangwa Afurika bashobora kwigobotora idorali.”
Mu gihe ibihugu bya Afurika byakwemeranya guca ikoreshwa by’idorali, byaba byiyunze ku bindi Bihugu byafashe icyemezo nk’iki birimo u Bushinwa, u Burusiya, Brazil, u Buhinde, na Afurika y’Epfo, byibumbiye mu muryango byise BRICS.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10