Uwimenyerezaga ubwarimu aravugwaho ibyumvikana nk’agahomamunwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwari mu gikorwa cyo kwimenyereza umwuga w’ubwarimu mu ishuri ryo mu gace ka Ashanti muri Ghana, aravugwaho gutera inda abakobwa 24 biga muri iryo shuri, ndetse n’umuyobozi waryo (Directrice) n’abarimukazi bane.

Inkuru dukesha Trace Univers, ivuga ko uyu wateye inda aba bantu bose, yari yaje kwimenyereza umwuga w’ubwarimu mu ishuri rizwi nka Lycée de la municipalité d’Asorkore Mampong ryo mu gace ka Ashanti muri Ghana.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga kandi ko uyu musore yahoze ari n’umunyeshuri muri iri shuri, akagaruka aje mu gikorwa cyo kuhimenyereza umwuga w’ubwarimu ari na bwo yateraga inda abo bantu bose.

Bivugwa ko yabanje gutera inda umuyobozi w’iri shuri, ndetse n’abarimu bane baho, ubundi akaza no kuzitera abanyeshuri 24.

Nyuma yuko umuryango w’ubuyobozi bw’iri shuri, bubimenye, bwahise bwiyambaza inzego z’ubuyobozi, zita muri yombi uwo musore utaragenzwaga na kamwe.

Ibi byatunguye benshi, kumva uburyo uyu musore yaje kwimenyereza umwuga w’ubwarimu, ariko akaza no gutera inda abantu bangana kuriya barimo n’umuyobozi wa ririya shuri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru