Abagore batandatu batwite bari bashimutiwe muri Leta ya Rivers muri Nigeria, bagarujwe n’inzego z’umutekano zabafatanye umugore wari wabashimuse agamije kugira ngo abana bazabyara, azabagurishe.
Ikinyamakuru The African News, cyanditse ko ababashimuse bari bagamije kuzabona abana bari mu nda z’aba bagore, ngo bazabagurishe.
Polisi ikimara kumenya aya makuru, kuri uyu wa Gatatu yahise itangira umukwabu wo guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa muri Leta izwi nka Rivers State, bata muri yombi umugore w’imyaka 39 ukekwaho kuba ari we nyiri ibi bikorwa byo kwiba abana akabacuruza.
Nyuma yuko atawe muri yombi, yemeye ibyaha byose aregwa, bijyanye n’ubu bugizi bwa nabi.
Muri wa 2019 nabwo, Polisi yo muri iki Gihugu yagaruje abagore batwite 19 bari bashimuswe bafungiranirwa mu bihome mu mujyi wa Lagos aho bari bategereje kubyazwa abo bana.
Ibi byongeye kuba umwaka ushize ubwo Polisi yatabaraga abana basaga 160 ibakuye mu bigo bibiri by’imfubyi bidafite aho byanditse, biza kwemezwa ko bitari ibigo birera imfubyi ahubwo byari ibigo bikorerwamo ubucuruzi bw’abana.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10