Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake ntashidikanywaho ko rwifuriza DRCongo ibyiza

radiotv10by radiotv10
05/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake ntashidikanywaho ko rwifuriza DRCongo ibyiza
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda nk’Igihugu kigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rwemeye gutanga inkunga y’amafaranga mu kigega cy’uyu Muryango cyo gushyigikira ibikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo. Guverinoma y’u Rwanda yavuze icyatumye yemera gutanga iyi nkunga.

U Rwanda rwemeye gutanga iyi nkunga nyuma y’uko bimwe mu Bihugu bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byatanze ayo mafaranga.

Aya makuru yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Dr Peter Mathuki, mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iherutse guteranira i Burundi.

Yavuze ko Guverinoma z’Ibihugu nka Uganda, Tanzania ndetse na Kenya, zatanze miliyoni 1 USD, kuri buri Gihugu, ari na bwo yavuze ko “Na Repubulika y’u Rwanda yemeye gutanga uruhare rwayo muri ibi bikorwa.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze impamvu u Rwanda na rwo rwaremeye gutanga inkunga yarwo muri ibi bikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “U Rwanda rwashimye iyi gahunda ndetse rwemera kuyishyigikira, ariko umusanzu uzatangwa ntabwo uremezwa.”

Iyi nkunga iri kunyuza muri gahunda yo gufasha ibikorwa by’amahoro mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izwi nka EAC Peace Facility, yanatanzwe kandi n’Ibihugu by’inshuti za EAC, Angola ndetse na Senegal; nk’uko byemejwe na Dr Peter Mathuki muri iruya nama idasanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango.

Ni amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo zihuriweho z’Ibihugu bya EAC zigize itsinda rya EACRF zanongerewe manda yazo, ikazageza muri Nzeri uyu mwaka.

U Rwanda rwaheejwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ubu butumwa bw’Ingabo, rwakunze kugaragaza kenshi ko rwifuza ko iki Gihugu cyo mu burengerazuba bwarwo, cyabona amahoro, kuko nta kiza cyo kuba umuturanyi warwo yabaho adatekanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 13 =

Previous Post

Senegal: Hatangajwe umubare w’abaguye mu myigaragambyo yabayemo gukozanyaho hagati y’abaturage n’Abapolisi

Next Post

Umunyarwandakazi uyobora RwandAir yanditse amateka ku Isi

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi uyobora RwandAir yanditse amateka ku Isi

Umunyarwandakazi uyobora RwandAir yanditse amateka ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.