Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki ya 9 Kanama 2021 nibwo Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Milagres wahawe akazi ko kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (abagabo & abagabo) yageze i Kigali.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, Tarso yahise apimwa COVID-19 anajya mu kato. Ibisubizo byy’ibipimo bya COVID-19 byerekana ko uyu mutoza w’imyaka 44 nta bwandu bwayo afite.
Biteganyijwe ko ava mu kato kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kanama 2021 agakomereza aho atoza bungirije bagez bategura abakinnyi b’ikipe y’abagabo n’abagore bazakina imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Rwanda kuva tariki 15-20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.
Muri iyi mikino, Paulo De Tarso Milagres azaba ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore mu Rwanda. Mu ikipe y’abagabo azaba yungirijwe na Nyirimana Fidel umutoza mukuru wa UTB VC ndetse na Ntawangundi Dominique.
Mu ikipe y’abagore, Paulo De Tarso Milagres azaba yungirijwe na Ndayikengurukiye Jean Luc ndetse na Mudahinyuka Christophe.
Paulo De Tarso Milagres azaba ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo n’abagore mu Rwanda
Paulo De Tarso Milagres wahawe akazi ko kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (abagabo & abagabo) yageze i Kigali