Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya icyo Gen Kabarebe yahereyeho mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Centrafricque

radiotv10by radiotv10
09/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Menya icyo Gen Kabarebe yahereyeho mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Centrafricque

Yakiriwe n'akarasisi ka RDF

Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, General James Kabarebe ari mu Repubulika ya Central Africa mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho ku munsi wa mbere yahuye n’Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri iki Gihugu.

Nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena, ni bwo General James Kabarebe yatangiye uruzinduko rwe muri Repubulika ya Central Africa.

Ubu butumwa bwa RDF, buvuga ko kuri uyu wa Kane “Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Central Africa. Ku munsi wa mbere yahuye n’inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNCAR) n’iziriyo ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi.”

General James Kabarebe uri mu basirikare b’icyubahiro mu ngabo z’u Rwanda, agize uru ruzinduko nyuma y’iminsi micye habaye impinduo mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, zasize hashyizweho Umugaba Mukuru mushya, ari we Lt Gen Mubarakh Muganga wasimbuye General Jean Bosco Kazura.

Muri izi mpinduka kandi, Perezida Paul Kagame yanashyizeho Minisitiri Mushya w’Ingabo, ari we Juvenal Marizamunda, wasimbuye Maj Gen Albert Murasira.

General James Kabarebe na we wigeze kugira imyanya ikomeye mu ngabo z’u Rwanda, irimo Minisitiri w’Ingabo, yagize uru ruzinduko muri Central Africa, ku munsi umwe n’uwo Perezida wa Central Africa, Faustin-Archange Touadéra yatangiriyeho na we urwe mu Rwanda.

Faustin-Archange Touadéra na we kuri uyu wa Kane, yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo ubufatanye mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Central Africa.

General James Kabarebe yari kumwe n’abandi basirikare bakuru mu Rwanda
Abasirikare bashyizeho morale
Yaganirije abasirikare b’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − two =

Previous Post

Afite indirimbo zirimo iyamamaye bidasanzwe: Ibiteye amatsiko ku musirikare wahawe inshingo muri RDF

Next Post

Perezida Kagame yatumye Afurika Yunze Ubumwe itangira kugera ku byari inzozi zayo

Related Posts

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

by radiotv10
14/11/2025
0

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, yateguje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bimwe byo mu Turere twa Nyarugenge, Nyamasheke na...

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

by radiotv10
14/11/2025
0

Abakoresha Gare ya Nyanza barasaba ko yakongerwa cyangwa igasanwa, kuko yabaye nto cyane ugereranyije n’umubare w’ibinyabiziga n’abagenzi biyongereye muri iyi...

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

by radiotv10
14/11/2025
0

Musonera Germain wakoze mu biro bya Minisitiri w’Intebe, wanifuzaga kuba Umudepite akaza gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yakatiwe...

IZIHERUKA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga
MU RWANDA

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

14/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

14/11/2025
Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

14/11/2025
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yatumye Afurika Yunze Ubumwe itangira kugera ku byari inzozi zayo

Perezida Kagame yatumye Afurika Yunze Ubumwe itangira kugera ku byari inzozi zayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.