Menya icyo Gen Kabarebe yahereyeho mu ruzinduko rw’iminsi 3 muri Centrafricque

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, General James Kabarebe ari mu Repubulika ya Central Africa mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho ku munsi wa mbere yahuye n’Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri iki Gihugu.

Nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena, ni bwo General James Kabarebe yatangiye uruzinduko rwe muri Repubulika ya Central Africa.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bwa RDF, buvuga ko kuri uyu wa Kane “Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Central Africa. Ku munsi wa mbere yahuye n’inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNCAR) n’iziriyo ku bw’amasezerano y’Ibihugu byombi.”

General James Kabarebe uri mu basirikare b’icyubahiro mu ngabo z’u Rwanda, agize uru ruzinduko nyuma y’iminsi micye habaye impinduo mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, zasize hashyizweho Umugaba Mukuru mushya, ari we Lt Gen Mubarakh Muganga wasimbuye General Jean Bosco Kazura.

Muri izi mpinduka kandi, Perezida Paul Kagame yanashyizeho Minisitiri Mushya w’Ingabo, ari we Juvenal Marizamunda, wasimbuye Maj Gen Albert Murasira.

General James Kabarebe na we wigeze kugira imyanya ikomeye mu ngabo z’u Rwanda, irimo Minisitiri w’Ingabo, yagize uru ruzinduko muri Central Africa, ku munsi umwe n’uwo Perezida wa Central Africa, Faustin-Archange Touadéra yatangiriyeho na we urwe mu Rwanda.

Faustin-Archange Touadéra na we kuri uyu wa Kane, yakiriwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo ubufatanye mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Central Africa.

General James Kabarebe yari kumwe n’abandi basirikare bakuru mu Rwanda
Abasirikare bashyizeho morale
Yaganirije abasirikare b’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru