Abakora umwuga w’ubukanishi bibumbiye muri koperative “Icyerekezo” ihereye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali, barinubira ko babuzwa kwinjira mu kazi batabanje kwerekana icyemezo cyuko bakingiwe COVID-19.
Aba bavuga ko iki cyemzo gituma hari abamara iminsi badakora kubera ko bajya aho bakingirirwa bakahasanga abantu benshi bigatuma bataha badakingiwe.
Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko nta bundi buryo bwari gukoreshwa ngo abanyamuryango bikingize.
Muri gahunda, buri umukozi wese ugeze kuri buri rwinjiriro abanza kwerekana icyemezo cy’uko yakingiwe, utagifite asubizwayo nta bisobanuro bindi atanze.
Mu majwi ya bamwe muri aba bakanishi bakorera muri iri garaje, barinuba bavuga ko batumva impamvu inzego za leta zivuga ko kwikingiza ari ubushkae, ariko bo bakaba babihatirwa kugeza n’ubwo bimwa uburenganzira bwo gushaka umugati.
Uwitwa Singirankabo yagize ati ” Mperuka kwikingiza leta ivuga ko ari ubushake ariko se ubu nibwo bushake bavuga? ubu se ntitwabihatiwe?”
Abakorera mu igaraje riri mu Gatsata ntabwo bumva icyemezo cyabafatiwe
Aba bavuga ko ikibabaza ngo ari uko babwiwe umunsi umwe ko bajya kwikingiza ngo ariko bugacya byabaye itegeko kubera ubwinshi bw’abantu baba bari kuri site bikingirizaho hari abamaze kujyayo inshuro ebyiri bagataha badakingiwe.
Ibi kandi bikajyana n’uko uwo munsi badakora kuko ntawakwinjira atikinjie, bagasanga ari uguhonyora uburenganzira bwabo.
Agaragaza uburyo bashaka kwikingiza akabura uko akingirwa kubera ubwinshi bw’abantu, Kamana Jean de Dieu yagize ati “Maze iminsi ibiri njya kwikingiza nkahasanga abantu benshi bigatuma ntakingirwa, ubwo kandi niko ntanajya mu kazi kuko sinabona icyangombwa cy’uko nikingije”
Aba basaba ko hajya hatangwa igihe gihagije, abantu bakajya basimburana ku buryo badasabwa kugendera rimwe bigatuma hari abamara iminsi badakora kubera ko batagezweho. Twabajije umuyobozi w’iyi koperaive”Icyerekezo” witwa Mousa impamvu bashyizeho itegeko ryo kwikingiza n’icyo avuga kuri izi mbogamizi z’abanyamuryango ayoboye, asubiza ko nta bundi buryo bwari buhari bwatuma abakorera muri iri garaje bajya kwikingiza, kandi ngo babonaga bamwe baseta ibirenge.
“Twabamenyesheje kuva ku wa Gatanu ko bagomba kwikingiza, ariko kugeza uyu munsi hari abari batarajyayo, nta bundi buryo rero bundi twarigukoresha ngo bajyeyo uretse gusaba buri wese kujya za mu kazi abanje kwerekana ko yikingije, kandi barikubyitabira cyane.”
Abakorera mu igaraje ryo mu Gatsata bari muri koperative “Icyerecyezo” bavuga ko gukingirwa babigerageje ariko bamawe babura aho batoborera kubera ubwinshi bw’abantu bashaka iyi serivisi
Yaba mu magambo no mu nyandiko bituruka muri Minisiteri y’ubuzima, bigaragara ko kwikingiza ari ubushake bwa buri muturage, icyakora ngo ku wutabyumva neza, afite uburenganzira bwo kubanza gusobanurirwa impamvu n’akamaro kabyo bityo akabona kwikingiza abikuye ku mutima.
Ku rundi ruhande, aba bakanishi bo bavuga ko nabo bazi akamaro ko kwingiza ariko ubushake buvugwa ntibabwumva mu gihe babuzwa gushaka umugati bakajyayo ku gahato.
Abadafite icyemeza ko bikingije COVID-19 Ntago bemererwa kwinjira mu igaraje
Minisiteri y’ubuzima ntiragira icyo ivuga ku kuba ibi by’abangirwa kwinjira mu kazi badafite icyemezo cyo gukingirwa bitaba ari rya tegeko yacishijemo akarongo gatukura mu mabwiriza agenda ikingira.
Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 Rwanda