Hugo Lloris w’imyaka 36, na Raphaël Varane w’imyaka 30, byitezwe ko bazagaragara mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa izitabira irushanwa ry’imikino Olympique ya 2024, mu gihe bari baherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu.
Nubwo aba bakinnyi bari barasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022, Hugo Lloris, umunyezamu wa Tottenham Hotspur, ndetse na Raphaël Varane, Myugariro wa Manchester United, biravugwa ko, kuri iyi nshuro, bashobora kongera kugaragara mu myenda y’ubururu, bakinira yambarwa n’ikipe y’Igihugu cyabo.
Amategeko y’imikino Olympique avuga ko umukinnyi wese, uri munsi y’imyaka 23, yakina muri iri rushanwa, ariko hakiyongeraho ko buri Gihugu gishobora guhamagara nibura abakinnyi 3 bafite cyangwa barengeje imyaka 23.
Rutahizamu wa Paris Saint Germain n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Lottin Mbappe, w’imyaka 24, ni we mukinnyi uri kuvugwa cyane mu bazitabira imikino Olympique ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.
Iyi mikino iba mu mpeshyi ntiba iri ku ngengabihe ya FIFA, ikaba iteganyijwe kuba hagati y’imikino y’igikombe cy’u Burayi cya 2024 izabera mu Budage n’intangiriro z’umwaka w’imikino wa 2024-2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘L’équipe’, aravuga ko Hugo Lloris ashaka kugaragara muri iri rushanwa kandi ko yaboneka igihe cyose u Bufaransa bwakenera Umunyezamu bukamuhamagara kandi ko na Raphaël Varane na we ashobora kuba yakwishimira guhamagarwa muri iyi mikino Olympique ya 2024.
Cedrick KEZA
RADIOTV10