• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hafashwe abapasiteri bari barafungiranye abarwayi mu rusengero rudasanzwe babakorera ibitemewe

radiotv10by radiotv10
15/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hafashwe abapasiteri bari barafungiranye abarwayi mu rusengero rudasanzwe babakorera ibitemewe
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano muri Tanzania zataye muri yombi abayobozi babiri b’Itorero, nyuma yo gusanga bamaze iminsi bafungirana abarwayi bababwira ko bagomba kuguma aho bakavurisha isengesho.

Abasanzwe bafungiranye aha hantu, barenga 100, bari bakingiranye mu rusengero rw’ibyatsi ruherereye mu gace ka Nyamhinza mu Karere ka Misungwi mu majyaruguru ashyira uburengerazuba y’agace ka Mwanza, biseguye amatafari, batarya batananywa.

Bavuga ko bamwe muri bo bahamaze ukwezi, kandi basabwe ko uzumva ashonje azajya yirwanaho akishakira ibiryo, abo inzara yishe kandi badakize bahitamo gusubira iwabo, ku bw’amahirwe macye harimo n’abapfuye barimo n’umugore wari uherutse kubyara impanga.

Bahise babimenyesha Polisi, na yo ijya gutabara abo basizeyo, ndetse ngo iperereza rirakomeje kugiri ngo hamenyekane niba nta bandi bapfuye cyangwa bashyinguwe hafi aho.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito muri Kenya havumbuwe ishyamba ryashyinguwemo abakristu benshi bari baragiye ku mupasiteri, wabasabaga kutarya no kutagira ikindi bakoza mu kanwa, ngo nk’uburyo buzabageza kwa Yesu.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 13 =

Previous Post

Amavubi yarahiriye kumwenyuza Abanyarwanda amanutse aho agomba gucira impaka (AMAFOTO)

Next Post

Hatunguranye amakuru y’abakinnyi bagiye gukinira ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Hatunguranye amakuru y’abakinnyi bagiye gukinira ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Hatunguranye amakuru y’abakinnyi bagiye gukinira ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.