Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yibukije Guverinoma ya Congo ikintu gikomeye ikiyitegerejeho

radiotv10by radiotv10
21/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

Bamwe mu barwanyi ba M23

Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23, wongeye kugaragaza ko ufite ubushake bwo kuba ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakemuka, ariko wibutsa Guverinoma y’iki Gihugu ko ikomeje kuvunira ibiti mu matwi ku ngingo yo kugirana ibiganiro.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, ritangira uyu mutwe uvuga ko ukomeje kugira ubushake bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yo kurangiza ibi bibazo.

Uyu mutwe uvuga kandi ko wagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe, wavuze ko “ugitegereje ibiganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya DRC nk’uko bikubiye mu ibaruwa n’ubushake by’itangazo ry’inama y’Abakuru b’Ibihugu ya 20, yabaye tariki 04 Mata 2023 i Bujumbura mu Burundi.”

M23 ivuga ko kugeza ubu M23 itarashyirwa mu biganiro by’amahoro kuva byakwemezwa n’Abakuru b’Ibihugu, nyamara biri mu bigomba kuzatuma haboneka amahoro.

M23 kandi ivuga ahubwo hakomeje kugaragara ibikorwa binyuranyije no guhagarika imirwano, ndetse n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu, imbwirwaruhame z’urwangano bikorerwa ubwoko bumwe.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi birimo gutwikira bamwe, byabaye mu gace ka Kilorirwe hagati ya tariki 13, 14 n’iya 16 z’uku kwezi kwa Kamena, byakozwe n’igisirikare cya Leta ya Congo.

Umutwe wa M23, wakunze kuvuga ko igihe cyose hatazabaho ibiganiro hagati yawo na Guverinoma ya Congo, bigoye ko ibibazo bizabonerwa umuti, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu, na bwo bwatsembye ko budateze kuganira n’uyu mutwe, bwamaze kwita uw’iterabwoba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Perezida w’u Rwanda azimanira uwa Zambia hahishuwe icyakurikiye uruzinduko yanaboneyemo inyamaswa z’inkazi

Next Post

Abakekwaho gushinga itsinda ryari ryarayogoje rubanda basanzwe ahafite icyo hasobanuye

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakekwaho gushinga itsinda ryari ryarayogoje rubanda basanzwe ahafite icyo hasobanuye

Abakekwaho gushinga itsinda ryari ryarayogoje rubanda basanzwe ahafite icyo hasobanuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.