M23 yibukije Guverinoma ya Congo ikintu gikomeye ikiyitegerejeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23, wongeye kugaragaza ko ufite ubushake bwo kuba ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakemuka, ariko wibutsa Guverinoma y’iki Gihugu ko ikomeje kuvunira ibiti mu matwi ku ngingo yo kugirana ibiganiro.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, ritangira uyu mutwe uvuga ko ukomeje kugira ubushake bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yo kurangiza ibi bibazo.

Izindi Nkuru

Uyu mutwe uvuga kandi ko wagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo wasabwe, wavuze ko “ugitegereje ibiganiro bitaziguye hagati ya Guverinoma ya DRC nk’uko bikubiye mu ibaruwa n’ubushake by’itangazo ry’inama y’Abakuru b’Ibihugu ya 20, yabaye tariki 04 Mata 2023 i Bujumbura mu Burundi.”

M23 ivuga ko kugeza ubu M23 itarashyirwa mu biganiro by’amahoro kuva byakwemezwa n’Abakuru b’Ibihugu, nyamara biri mu bigomba kuzatuma haboneka amahoro.

M23 kandi ivuga ahubwo hakomeje kugaragara ibikorwa binyuranyije no guhagarika imirwano, ndetse n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu, imbwirwaruhame z’urwangano bikorerwa ubwoko bumwe.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi birimo gutwikira bamwe, byabaye mu gace ka Kilorirwe hagati ya tariki 13, 14 n’iya 16 z’uku kwezi kwa Kamena, byakozwe n’igisirikare cya Leta ya Congo.

Umutwe wa M23, wakunze kuvuga ko igihe cyose hatazabaho ibiganiro hagati yawo na Guverinoma ya Congo, bigoye ko ibibazo bizabonerwa umuti, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu, na bwo bwatsembye ko budateze kuganira n’uyu mutwe, bwamaze kwita uw’iterabwoba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru