Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, rwatangaje ko rwamaze kwakira ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyemezo giherutse gufatwa mu rubanza ruburanishwamo Kabuga Felicien ko adafite ubushobozi bwo kuburana.
Iki cyemezo kitakiriwe neza n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera uruhare rukomeye rukekwa kuri Kabuga, cyafashwe mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 06 Kamena 2023.
Uru Rukiko rwavugaga ko hakurikijwe raporo y’impuguke, uyu musaza Kabuga Felicien ngo adafite ubushobozi bwo kuba yakurikirana iburanishwa rye, ngo kubera ibibazo by’ubuzima bikomeye afite.
Gusa Ubushinjacyaha bw’uru Rwego, bwari buherutse gutangaza ko kiriya cyemezo atari ‘ntakorwaho’ ahubwo ko bagiye kukijuririra.
Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Serge Brammertz, tariki 12 Kamena 2023, ubwo yari mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, yari yagize ati “Uriya mwanzuro ntabwo ari uwa nyuma. Ushobora kujuririrwa. Icyo nababwira ni uko Ubushinjacyaha buri gukora ibishoboka byose kugira ngo uru rubanza rwa Kabuga rurangizwe, ariko tunareba ku burenganzira bw’uregwa.”
Ku munsi wakurikiye iri jambo, ni bwo ubushinjacyaha bwatanze ubujurire. Ibyo byaje bisubiza impungenge z’u Rwanda kuri uwo mwanzuro.
Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, na we wari muri iyi Nteko, yari yagarutse ku butabera bwo kuburanisha bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bukomeza kudindizwa n’Ibihugu baherereyemo.
Yari yagize ati “Ibyo ntibikerereza itangwa ry’ubutabera gusa, ahubwo bituma n’abakekwaho ibyaha badakurikiranwa. Ikintu giheruka gishimangira ibyo; ni icyemezo cy’Urukiko cyemeje ko Felicien Kabuga atagifite ubushobozi bwo gukomeza kuburana. Ni umwanzuro ubabaje cyane kubarokotse, abishwe, ndetse no kubanyarwanda bose.”
Uyu mukamwe w’imyaka 88 y’amavuko; Urukiko rwari rwanzuye ko ruzashaka ubundi buryo bwo kumuburanisha ariko hatagambiriwe kumuhamya icyaha.
Icyo cyemezo cyaje gishingiye kuri raporo y’abaganga b’indwara zo mu mutwe, cyafashwe n’Abacamanza batatu muri bane bari bayoboye iburanisha.
Uwitwa Mustapha El Baaj yitandukanije n’icyemezo cya bagenzi be barimo Iain Bonomy ukuriye iburanisha, Margaret M. deGuzman na Ivo Nelson de Caires Batista Rosa.
Ibihugu birimo n’ibikomeye ku isi byakomeje gusaba ko ubutabera bwarushaho gukora inshingano za bwo.
David NZABONIMPA
RADIOTV10