Monday, August 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze birambuye kuri Raporo irwegekaho icya semuhanuka inashimangira ukunywana kwa FARDC&FDLR

radiotv10by radiotv10
23/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
U Rwanda rwavuze birambuye kuri Raporo irwegekaho icya semuhanuka inashimangira ukunywana kwa FARDC&FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iherutse kujya hanze, rwongera kwamagana ibivugwa ku ngabo z’u Rwanda, rugaragaza ko bishingiye ku bimenyetso bidafatika.

Bikubiye mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, aho Guverinoma y’u Rwanda yatangiye igaruka ku bikubiye muri iyi raporo byo kuba ziriya mpuguke zarashimangiye ko ibikorwa by’iterabwoba bikorwa na FDLR, bishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi Raporo kandi ivuga ko uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje guhabwa ubufasha na DRC, wongereye ubushobozi mu bikorwa byo guhangabanya umutekano w’u Rwanda.

Inagaragaza inkunga y’amafaranga, iy’intwaro, ndetse n’ugukingirwa ikibaba mu rwego rwa Politiki, Guverinoma ya DRC ikorera FDLR “Kandi yemeza ko hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro, FDLR yafatanyije n’ingabo za DRC (FARDC) kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, inshuro nyinshi mu myaka ishize.”

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bafashwe bagashimangira ko FARDC ibafasha. Ubu boherejwe mu Rwanda

Gusa u Rwanda ruvuga ko hari ibikubiye muri iyi raporo bishingiye ku bimenyetso bidafatika, ndetse n’amakuru atizewe “agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC.”

Aha Guverinoma y’u Rwanda ivuga nko ku byo kuba Ingabo z’u Rwanda ngo zifasha umutwe wa M23, ikavuga ko muri iyi raporo u Rwanda rutahawe umwanya wo kuvuga ku byo rushinjwa, ahubwo ko izi mpuguke zagendeye ku makuru yatanzwe n’abafite ibyo bagamije bitari byiza.

Iri tangazo ry’u Rwanda rikomeza rigira riti “Amakuru iri tsinda ry’impuguke riyakura mu bagize Guverinoma ya DRC, abahoze ari abarwanyi, abanyekongo bari mu miryango n’amashyirahamwe bigamije gusebya u Rwanda, ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo n’uzwi nka “Wazalendo”.”

U Rwanda kandi ruvuga ko izi mpuguke zirengagije ingamba zagiye zifatwa n’Ibihugu byo mu Karere zigamije kugarura amahoro, zakunze kurengwaho na Guverinoma ya DRC.

Iri tangazo rigakomeza riti “Ikindi kirengagijwe ni ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo DRC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.”

Nanone kandi u Rwanda rwanenze uburyo iyi raporo yirengagiza ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyekomgo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ahubwo ikabashinja kuba bya nyirabayazana y’ibibazo bibugarije.

U Rwanda rukavuga ko ibi binyuranye cyane n’ibyagiye bigaragazwa n’izindi Raporo z’Umuryango w’Abibumbye n’indi mpiryango mpuzamahanga, zitahwemye kugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’umugambi wo kuyikwirakwiza byakunze kugaragara muri DRC.

Nanone kandi u Rwanda rugaruka ku mpuruza zigeze gutangwa n’Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye, aho mu kwezi k’Ugushyingo 2022, yatabarije Abatutsi bariho bicwa muri DRC, akanavuga ko ubu bwicanyi bushobora kuvamo Jenoside.

U Rwanda ruti “Birababaje kubona itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw’intandaro y’amakimbiranye yo mu burasirazuba bwa DRC, bigamije gusa kongera amakimbirane, ibintu bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni mu karere kacu, bitaretse no gukomeza guteza umutekano mucye n’iterabwoba ku mupaka w’u Rwanda.”

U Rwanda rusoza ruvuga ko ruzakomeza kongera ingamba zo gukumira ibyavogera ikirere n’imipaka byarwo, ruvuga kandi ko ruzanakomeza kubaha ingamba zashyizweho n’abayobozi bo mu karere, by’umwihariko amasezerano ya Nairobi n’aya Luanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 7 =

Previous Post

Umunyabigwi mu ikipe y’Igihugu cyanditse amateka mu cy’Isi yatangaje ibitanejeje benshi b’iwabo

Next Post

S.Africa: Bwa mbere Perezida yavuze ku bamwiyitirira bagatekera imitwe rubanda

Related Posts

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

by radiotv10
04/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s Kicukiro District, the people of Nyarugunga Sector are proving that when a community stands together,...

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

by radiotv10
04/08/2025
0

Umugabo wo mu Kagari ka Kamanu mu Murege wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wasohowe mu nzu kubera amakimbirane n’umugore...

Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

by radiotv10
04/08/2025
0

Protais Zigiranyirazo wabaye mu butegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yapfiriye muri...

Undi Munyarwanda mu munani baburanishijwe kuri Jenoside boherejwe muri Niger yapfuye nyuma y’abandi babiri

Eng.-Protais Zigiranyirazo, a brother-in-law of former President Habyarimana has died in Niger

by radiotv10
04/08/2025
0

Protais Zigiranyirazo, who served as the prefect of the former Ruhengeri prefecture in the government that planned and executed the...

Uko abagore babiri bisanze bafashwe mu mukwabu hamwe n’abagabo 13 bakekwaho ubujura

Uko abagore babiri bisanze bafashwe mu mukwabu hamwe n’abagabo 13 bakekwaho ubujura

by radiotv10
04/08/2025
0

Polisi ikorere mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 15 barimo abagabo 13 n’abagore babiri bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye
FOOTBALL

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

by radiotv10
04/08/2025
0

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

04/08/2025
How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

04/08/2025
Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

04/08/2025
Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

04/08/2025
Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

04/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
S.Africa: Bwa mbere Perezida yavuze ku bamwiyitirira bagatekera imitwe rubanda

S.Africa: Bwa mbere Perezida yavuze ku bamwiyitirira bagatekera imitwe rubanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwa FERWAFA kuri ‘Mama Mukura’ wari umukunzi wa ruhago witabye Imana bitunguranye

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

How Nyarugunga residents built roads, a school, and a legacy of unity

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.