U Rwanda rwavuze birambuye kuri Raporo irwegekaho icya semuhanuka inashimangira ukunywana kwa FARDC&FDLR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iherutse kujya hanze, rwongera kwamagana ibivugwa ku ngabo z’u Rwanda, rugaragaza ko bishingiye ku bimenyetso bidafatika.

Bikubiye mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2023, aho Guverinoma y’u Rwanda yatangiye igaruka ku bikubiye muri iyi raporo byo kuba ziriya mpuguke zarashimangiye ko ibikorwa by’iterabwoba bikorwa na FDLR, bishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Iyi Raporo kandi ivuga ko uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje guhabwa ubufasha na DRC, wongereye ubushobozi mu bikorwa byo guhangabanya umutekano w’u Rwanda.

Inagaragaza inkunga y’amafaranga, iy’intwaro, ndetse n’ugukingirwa ikibaba mu rwego rwa Politiki, Guverinoma ya DRC ikorera FDLR “Kandi yemeza ko hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro, FDLR yafatanyije n’ingabo za DRC (FARDC) kuvogera ubusugire bw’u Rwanda, inshuro nyinshi mu myaka ishize.”

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bafashwe bagashimangira ko FARDC ibafasha. Ubu boherejwe mu Rwanda

Gusa u Rwanda ruvuga ko hari ibikubiye muri iyi raporo bishingiye ku bimenyetso bidafatika, ndetse n’amakuru atizewe “agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC.”

Aha Guverinoma y’u Rwanda ivuga nko ku byo kuba Ingabo z’u Rwanda ngo zifasha umutwe wa M23, ikavuga ko muri iyi raporo u Rwanda rutahawe umwanya wo kuvuga ku byo rushinjwa, ahubwo ko izi mpuguke zagendeye ku makuru yatanzwe n’abafite ibyo bagamije bitari byiza.

Iri tangazo ry’u Rwanda rikomeza rigira riti “Amakuru iri tsinda ry’impuguke riyakura mu bagize Guverinoma ya DRC, abahoze ari abarwanyi, abanyekongo bari mu miryango n’amashyirahamwe bigamije gusebya u Rwanda, ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na FARDC irimo n’uzwi nka “Wazalendo”.”

U Rwanda kandi ruvuga ko izi mpuguke zirengagije ingamba zagiye zifatwa n’Ibihugu byo mu Karere zigamije kugarura amahoro, zakunze kurengwaho na Guverinoma ya DRC.

Iri tangazo rigakomeza riti “Ikindi kirengagijwe ni ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo DRC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.”

Nanone kandi u Rwanda rwanenze uburyo iyi raporo yirengagiza ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyekomgo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ahubwo ikabashinja kuba bya nyirabayazana y’ibibazo bibugarije.

U Rwanda rukavuga ko ibi binyuranye cyane n’ibyagiye bigaragazwa n’izindi Raporo z’Umuryango w’Abibumbye n’indi mpiryango mpuzamahanga, zitahwemye kugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’umugambi wo kuyikwirakwiza byakunze kugaragara muri DRC.

Nanone kandi u Rwanda rugaruka ku mpuruza zigeze gutangwa n’Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye, aho mu kwezi k’Ugushyingo 2022, yatabarije Abatutsi bariho bicwa muri DRC, akanavuga ko ubu bwicanyi bushobora kuvamo Jenoside.

U Rwanda ruti “Birababaje kubona itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bihishira ukuri kw’intandaro y’amakimbiranye yo mu burasirazuba bwa DRC, bigamije gusa kongera amakimbirane, ibintu bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni mu karere kacu, bitaretse no gukomeza guteza umutekano mucye n’iterabwoba ku mupaka w’u Rwanda.”

U Rwanda rusoza ruvuga ko ruzakomeza kongera ingamba zo gukumira ibyavogera ikirere n’imipaka byarwo, ruvuga kandi ko ruzanakomeza kubaha ingamba zashyizweho n’abayobozi bo mu karere, by’umwihariko amasezerano ya Nairobi n’aya Luanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru