Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiteye amatsiko ku mugabo waciye agahigo kadasanzwe ku Isi

radiotv10by radiotv10
30/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibiteye amatsiko ku mugabo waciye agahigo kadasanzwe ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Espagne w’imyaka 34, yaciye agahigo ku kunyaruka mu gihe gito, akiruka metero 100 yambaye inkweto za talo ndende [high heels] zimenyerewe ku bagore. Hari amakuru yatangajwe y’ubuzima bwe.

Christian Roberto López Rodríguez yamaze kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo [Guinness World Record] nyuma yo gukoresha amasegonda 12,82 yiruka metero 100, yambaye izo nkweto za talo ndende.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’abanyaduhigo Guinness World Record, bwagaragaje amashusho y’uyu mugabo ari kunyaruka yambaye izo nkweto za talo ndende ari kwiruka mu muhanda, ku muvuduko wo hejuru.

Ubutumwa bwa Guinness World Record, bugira buti “Agahigo gashya: Uwirutse kurusha abandi metero 100 mu nkweto ndende mu masegonda 12,82. Christian Roberto López Rodríguez. Arusha amasegonda 3 gusa Usain Bolt usanzwe afite agahigo ko kwiruka metero 100 mu gihe gito.”

New record: Fastest 100 metres run in high heels (male) – 12.82 seconds by Christian Roberto López Rodríguez 🇪🇸

It's only 3 seconds off Usain Bolt's 100 metre world record! 👠 pic.twitter.com/sScdaWBfUp

— Guinness World Records (@GWR) June 26, 2023

Rodríguez w’imyaka 34 y’amavuko, agaruka kuri aka gahigo, yavuze ko “Imyiteguro yari irimo imbaraga nyinshi kandi yihariye. Biragoye kubasha kwiruka ku muvuduko wo hejuru wambaye inkweto ndende.”

Yaciye aka gahigo, agahigikaho Umudage André Ortolf wari wakoresheje amasegonda 14,02 mu kwiruka Metero 100, we yari yabikoze muri 2019.

Uyu Munya-Espagne kandi asanzwe afite indwara y’igisukari (Diabetes) yo ku rwego rwa mbere, yavuze ko kuba yabashije guca aka gahigo “bigaragaza ko n’abafite uburwayi bashobora gukora ibintu kurusha abantu batarwaye diabetes.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − two =

Previous Post

Afurika y’Epfo yatanze igisubizo gitunguranye ku bifuza ko yazata muri yombi Putin

Next Post

Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

Related Posts

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.