Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiteye amatsiko ku mugabo waciye agahigo kadasanzwe ku Isi

radiotv10by radiotv10
30/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibiteye amatsiko ku mugabo waciye agahigo kadasanzwe ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Espagne w’imyaka 34, yaciye agahigo ku kunyaruka mu gihe gito, akiruka metero 100 yambaye inkweto za talo ndende [high heels] zimenyerewe ku bagore. Hari amakuru yatangajwe y’ubuzima bwe.

Christian Roberto López Rodríguez yamaze kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo [Guinness World Record] nyuma yo gukoresha amasegonda 12,82 yiruka metero 100, yambaye izo nkweto za talo ndende.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’abanyaduhigo Guinness World Record, bwagaragaje amashusho y’uyu mugabo ari kunyaruka yambaye izo nkweto za talo ndende ari kwiruka mu muhanda, ku muvuduko wo hejuru.

Ubutumwa bwa Guinness World Record, bugira buti “Agahigo gashya: Uwirutse kurusha abandi metero 100 mu nkweto ndende mu masegonda 12,82. Christian Roberto López Rodríguez. Arusha amasegonda 3 gusa Usain Bolt usanzwe afite agahigo ko kwiruka metero 100 mu gihe gito.”

New record: Fastest 100 metres run in high heels (male) – 12.82 seconds by Christian Roberto López Rodríguez 🇪🇸

It's only 3 seconds off Usain Bolt's 100 metre world record! 👠 pic.twitter.com/sScdaWBfUp

— Guinness World Records (@GWR) June 26, 2023

Rodríguez w’imyaka 34 y’amavuko, agaruka kuri aka gahigo, yavuze ko “Imyiteguro yari irimo imbaraga nyinshi kandi yihariye. Biragoye kubasha kwiruka ku muvuduko wo hejuru wambaye inkweto ndende.”

Yaciye aka gahigo, agahigikaho Umudage André Ortolf wari wakoresheje amasegonda 14,02 mu kwiruka Metero 100, we yari yabikoze muri 2019.

Uyu Munya-Espagne kandi asanzwe afite indwara y’igisukari (Diabetes) yo ku rwego rwa mbere, yavuze ko kuba yabashije guca aka gahigo “bigaragaza ko n’abafite uburwayi bashobora gukora ibintu kurusha abantu batarwaye diabetes.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eighteen =

Previous Post

Afurika y’Epfo yatanze igisubizo gitunguranye ku bifuza ko yazata muri yombi Putin

Next Post

Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

Related Posts

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
19/05/2025
0

Nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije AFC/M23 na Wazalendo yabereye mu gace ka Buleusa muri Gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikare...

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

by radiotv10
19/05/2025
0

Abaganga ba Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baravuga ko nubwo Kanseri bamusanzemo y’udusabo tw’intanga...

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

by radiotv10
17/05/2025
0

Abagize Komisiyo idasanzwe yahawe gusuzuma dosiye yo kwambura ubudagangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu...

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byarangiye atitabiriye biganiro by’amahoro, byagomba kumuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahubwo yohereza...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

by radiotv10
15/05/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/05/2025
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

19/05/2025
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

19/05/2025
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

19/05/2025
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

19/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

Gisagara: Hafashwe Litilo 1.000 z’inzoga z’inkorano zengerwaga ahumvikanamo gutinyuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.