Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko bababazwa no kuba ababahemukiye basabira imbabazi muri Gereza, bagafungurwa ariko bagera mu miryango aho batuye ntibasabe imbabazi abo bahemukiye.
Mu buhamya bwagiye butangwa mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abayikotse bagiye bagaragaza ko hari ababahemukiye ndetse bakanabicira ababo bagiye bafungwa, nyuma bagasaba imbabazi muri Gereza.
Bavuga ko ikibashengura ari ukuba abo basabiye imbabazi muri Gereza, bagera hanze ntibazisabe n’abo bahemukiye, bakumva izo mbabazi basabiye muri Gereza ziba zituzuye.
Umwe mu barokotse Jenoside, avuga ko baba bifuza gutanga imbabazi “ariko ntabwo wababarira utagusabye imbabazi. Abo duturanye na bo sindumva usaba imbabazi, kandi ari bo bishe abacu.”
Yakomeje agira ati “Barabafashe baranabafunga, nyuma ngo basabye imbabazi, baragaruka ubu baragaramye hariya ariko ntawaje kudusaba imbabazi. Ubwo imbabazi bazihawe na Leta ariko twe nta mbabazi badusabye, iyo baza kuzidusaba ariko natwe twakazibahaye.”
Ni mu gihe bamwe bakoze Jenoside bagasaba imbabazi, banagera hanze kabazisaba abo bahemukiye, bavuga ko bibafasha cyane.
Ukeye Albertine ati “Uyu munsi tubanye neza, iyo duhuye turasuhuzanya, tugakomeza ubuzima busanzwe.”
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite, Nyirahirwa Veneranda agaragaza ko hakiri urugendo mu gusaba imbabazi.
Mu bushakashatsi buheruka bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bugaragaza ko ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda; nko mu mwaka wa 2020 byari kuri 94,7% bivuye kuri 92,7% mu 2015 na 82% mu 2010.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10