Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda noneho rushobora kuzohereza Ingabo mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America

radiotv10by radiotv10
06/07/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
U Rwanda noneho rushobora kuzohereza Ingabo mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Haiti, zemeranyijwe imikoranire mu by’umutekano, yaje ikurikira ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Heny, aho Leta y’Igihugu cye ivuga ko ibyo Ingabo z’u Rwanda zakoze mu Bihugu nka Mozambique na Central Africa, zanabikorera Igihugu cye.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry bahuriye mu isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Ibirwa 15 biri muri Caraibe umaze ushinzwe.

Muri icyo gikorwa cyabereye i Port of Spain mu Murwa Mukuru w’Ibirwa bya Trinidad na Tobago; aba bakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza imikoranire ya Kigali na Port-au-Prince.

Iki kirwa kirusha u Rwanda mu buso bungana na kilometero kare 1 616 ariko u Rwanda rukakirusha abaturage basaga miliyoni ebyiri; cyagaragaje ko ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku ngingo y’umutekano.

Ibyo bikubiye mu nyandiko yatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Haiti igira iti “Mu isabukuru y’umuryango w’ibihugu bigize ibirwa biri muri Caraibe, Minisitiri w’Intebe Dr Ariel Heny yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bibanze ku kibazo cy’umutekano. Perezida Kagame yagarutse ku isano iri hagati y’Umugabane wa Afurika na Haiti. Ashimangira ko Igihugu cye gifite inshingano zo kubaha ubusabe bw’Igihugu cy’ikivandimwe.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho umutwe w’ingabo z’Ibihugu bitandukanye ugamije gusubiza ku murongo igihugu cyacu.”

Perezida Paul Kagame yanagarutse kuri iyi mikoranire mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, aho yavuze ko amateka y’u Rwanda ashimangira ko ibizo bya Haiti bishobora kurangira. Icyakora ngo Haiti igomba kujya imbere y’ibindi Bihugu muri icyo gikorwa kinafatwa nk’ikigamije inyungu z’abaturage.

Yagize ati “U Rwanda na Haiti bishimiye umubano bamaranye mu myaka myisnhi ishize. Amakeka y’Igihugu cyanjye agaragaza ko uko ibintu byaba ari bibi kose; bishobora gusubirana, kandi biba bishobora kongera kuba kugenda neza.

Ariko kugira ngo bikunde; bitangirira ku bayobozi b’icyo Gihugu, bigakomereza mu karere. Abayobozi mu nzego zitandukanye bagashaka inzira bahuriraho yo kubikemura.

Iyo abantu batangiye urwo rugendo; ubufasha bw’amahanga bugomba kuza bugamije gutanga igisubizo aho kuza benyegeza ikibazo.

Mureke twunge ubumwe bwa Afurika n’Ibihugu byo muri Caraibe dukore ibyo dushoboye byose, nitwiyemeza gushyira hamwe ntawe ushobora kutwitambika. Icy’ingenzi kuruta ibindi, ni uko twese tuzabibonamo inyungu.”

Iki Gihugu cya Haiti kimaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano uterwa n’ubukene, byafashe indi ntera ku itariki 7 Nyakanga 2021 ubwo abitwaje intwaro bateye urugo rwa Perezida Jovenel Moïse zikamuhitana. Kuva icyo gihe inyeshyamba ntizigeze zitanga agahenge.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umutekano wa Haiti urageramiwe, kuko Haiti yakagombye kuba ifite abasirikare 14 800, ariko hasigaye ibihumbi 13, abandi batishwe bavuye mu gisirikare ku bwo gusezera no kwirukanwa. Kugeza ubu abagera ku 9,000 ni bo birirwa mu bikorwa byo kurinda abaturage n’ibyabo, naho abagera ku 3 500 ni bo bahora biteguye kujya gutanga ubufasha bwihutirwa. Ndetse ngo igikomeye n’uko ibibazo by’umutekano bidashobora gutuma babona uburyo bwo kwinjiza abandi bashya.

Icyakora ubutegetsi bwa Haiti bwiteze ko ibyo ingabo z’u Rwanda zakoze mu Bihugu bya Mozambique na Central Africa, ari na ko bishobora gukomereza mu Gihugu cyabo.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Uko hafashwe uwari wibye ikinyabiziga inshuti ye yafashwe ni we byaturutseho

Next Post

Bwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda hashobora kubamo ibitarigeze bibaho

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda hashobora kubamo ibitarigeze bibaho

Bwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda hashobora kubamo ibitarigeze bibaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.