U Rwanda noneho rushobora kuzohereza Ingabo mu Gihugu cyo ku Mugabane wa America

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Haiti, zemeranyijwe imikoranire mu by’umutekano, yaje ikurikira ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Heny, aho Leta y’Igihugu cye ivuga ko ibyo Ingabo z’u Rwanda zakoze mu Bihugu nka Mozambique na Central Africa, zanabikorera Igihugu cye.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry bahuriye mu isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Ibirwa 15 biri muri Caraibe umaze ushinzwe.

Izindi Nkuru

Muri icyo gikorwa cyabereye i Port of Spain mu Murwa Mukuru w’Ibirwa bya Trinidad na Tobago; aba bakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza imikoranire ya Kigali na Port-au-Prince.

Iki kirwa kirusha u Rwanda mu buso bungana na kilometero kare 1 616 ariko u Rwanda rukakirusha abaturage basaga miliyoni ebyiri; cyagaragaje ko ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku ngingo y’umutekano.

Ibyo bikubiye mu nyandiko yatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Haiti igira iti “Mu isabukuru y’umuryango w’ibihugu bigize ibirwa biri muri Caraibe, Minisitiri w’Intebe Dr Ariel Heny yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bibanze ku kibazo cy’umutekano. Perezida Kagame yagarutse ku isano iri hagati y’Umugabane wa Afurika na Haiti. Ashimangira ko Igihugu cye gifite inshingano zo kubaha ubusabe bw’Igihugu cy’ikivandimwe.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho umutwe w’ingabo z’Ibihugu bitandukanye ugamije gusubiza ku murongo igihugu cyacu.”

Perezida Paul Kagame yanagarutse kuri iyi mikoranire mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, aho yavuze ko amateka y’u Rwanda ashimangira ko ibizo bya Haiti bishobora kurangira. Icyakora ngo Haiti igomba kujya imbere y’ibindi Bihugu muri icyo gikorwa kinafatwa nk’ikigamije inyungu z’abaturage.

Yagize ati “U Rwanda na Haiti bishimiye umubano bamaranye mu myaka myisnhi ishize. Amakeka y’Igihugu cyanjye agaragaza ko uko ibintu byaba ari bibi kose; bishobora gusubirana, kandi biba bishobora kongera kuba kugenda neza.

Ariko kugira ngo bikunde; bitangirira ku bayobozi b’icyo Gihugu, bigakomereza mu karere. Abayobozi mu nzego zitandukanye bagashaka inzira bahuriraho yo kubikemura.

Iyo abantu batangiye urwo rugendo; ubufasha bw’amahanga bugomba kuza bugamije gutanga igisubizo aho kuza benyegeza ikibazo.

Mureke twunge ubumwe bwa Afurika n’Ibihugu byo muri Caraibe dukore ibyo dushoboye byose, nitwiyemeza gushyira hamwe ntawe ushobora kutwitambika. Icy’ingenzi kuruta ibindi, ni uko twese tuzabibonamo inyungu.”

Iki Gihugu cya Haiti kimaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano uterwa n’ubukene, byafashe indi ntera ku itariki 7 Nyakanga 2021 ubwo abitwaje intwaro bateye urugo rwa Perezida Jovenel Moïse zikamuhitana. Kuva icyo gihe inyeshyamba ntizigeze zitanga agahenge.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umutekano wa Haiti urageramiwe, kuko Haiti yakagombye kuba ifite abasirikare 14 800, ariko hasigaye ibihumbi 13, abandi batishwe bavuye mu gisirikare ku bwo gusezera no kwirukanwa. Kugeza ubu abagera ku 9,000 ni bo birirwa mu bikorwa byo kurinda abaturage n’ibyabo, naho abagera ku 3 500 ni bo bahora biteguye kujya gutanga ubufasha bwihutirwa. Ndetse ngo igikomeye n’uko ibibazo by’umutekano bidashobora gutuma babona uburyo bwo kwinjiza abandi bashya.

Icyakora ubutegetsi bwa Haiti bwiteze ko ibyo ingabo z’u Rwanda zakoze mu Bihugu bya Mozambique na Central Africa, ari na ko bishobora gukomereza mu Gihugu cyabo.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru