Bwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda hashobora kubamo ibitarigeze bibaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Gasogi United iri mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona yo mu Rwanda y’abagabo, biravugwa ko igiye gutozwa n’umutoza w’umugore wakiniye ikipe ya Paris Saint Germain y’abagore mu Bufaransa, waba ubaye uwa mbere utoje muri iki cyiciro cy’abagabo.

Umufaransakazi Caroline Pizzala, biravugwa ko ategerejwe nk’umutoza mukuru wa Gasogi United iherutse gutandukana n’uwari umutoza wayo, Paul Kiwanuka.

Izindi Nkuru

Caroline Pizzala utegerejwe kuza gutoza iyi kipe iri mu makipe akunze kuvugwa cyane muri Shampiyona y’u Rwanda, amaze imyaka itatu asezeye ruhago muri shampiyona y’u Bufaransa, ahita atangira inzira zo gutoza.

Yasezeye ruhago muri 2020 ubwo yakiniraga ikipe ya Olympique de Marseille WFC, yagiyemo anyuze mu makipe anyuranye arimo PSG yinjiyemo muri 2007 akaza kuyivamo muri 2014.

Uyu mugore watangiye umwuga w’ubutoza muri 2020 ubwo yari agisezera gukina, naramuka yinjiye muri Gasogi United nk’Umutoza Mukuru, byaba ari ari ubwa mbere bibaye muri ruhago y’u Rwanda, ko umutoza w’igitsinagore atoza ikipe yo mu cyiciro cya mbere cy’abagabo.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charle uzwi nka KNC, aherutse gutangaza ko aherutse gutangaza ko bagiye kuzana umutoza uri ku rwego ruhambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru