• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho
Share on FacebookShare on Twitter

Manchester United ikomeje gushaka kwinjiza abakinnyi bihagazeho bazayifasha muri uyu mwaka, yongeye kugorwa n’ikipe ya Atalanta, kuri rutahizamu yifuza kuyiguramo.

Iyi kipe yo mu Bwongereza, yifuzaga kugabanya igiciro cya Miliyoni 86 yifuzwa na Atalanta kuri rutahizamu Rasmus Höjlund, ariko iyi kipe yo mu Butaliyani ikibyumva yabyamaganiye kure, ivuga ko hatabonetse ako kayabo itarekura uyu mukinnyi.

Rutahizamu Höjlund w’imyaka 20 y’amavuko ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakiri bato, yifujwe cyane n’iyi kipe ya Manchester United kugira ngo aze kuyifasha kuzabona ibitego guhera umwaka utaha w’imikino nyuma y’uko atsindiye Atalanta ibitego 10 mu mikino 34 mu mwaka ushize w’imikino.

Ikipe ya Manchester United yamaze gushora angana na Miliyoni 60 mu 120 bari batangaje ko bazakoresha muri iyi mpeshyi ku Mwongereza ukina hagati Mason Mount basinyishije bamuvana mu ikipe ya Chelsea FC, ndetse uyu akaba yaranamaze kugaragara mu mukino we wa mbere kuri uyu wa 3 ubwo Manchester United yatsindaga Leeds ibitego 2-0 mu mukino ufungura imikino ya gicuti yose bazakina muri iyi mpeshyi.

Ukurikije agaciro Atalanta iha uyu mukinnyi ukiri muto ndetse n’uko Manchester United irimo kwitwara kuri iri soko, bisa nk’ibigoye ko aya makipe azagurirana muri iyi mpeshyi.

Manchester United irakiruka ku muzamu Andre Onana ukinira ikipe ya Inter Milan na we ibye bitarasobanuka, gusa itangazamakuru ryo mu Butaliyani rikomeje kuvuga ko bamwe mu bayobozi ba Inter bagiye mu Bwongereza kugira ngo barangize ibibazo biri hagati yabo na Manchester United, ubundi Umunya-Cameroun Andre Onana bidatinze akaba yaza muri Manchester United.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye

Next Post

Zimbabwe: Uwifuzaga kuzahatanira kuba Perezida yafatiwe icyemezo gitunguranye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Zimbabwe: Uwifuzaga kuzahatanira kuba Perezida yafatiwe icyemezo gitunguranye

Zimbabwe: Uwifuzaga kuzahatanira kuba Perezida yafatiwe icyemezo gitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.