Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho

radiotv10by radiotv10
13/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Man.United yifuza kuzasendereza ibyishimo mu bafana ikomeje gusitarira mu rugendo ruzayibigezaho
Share on FacebookShare on Twitter

Manchester United ikomeje gushaka kwinjiza abakinnyi bihagazeho bazayifasha muri uyu mwaka, yongeye kugorwa n’ikipe ya Atalanta, kuri rutahizamu yifuza kuyiguramo.

Iyi kipe yo mu Bwongereza, yifuzaga kugabanya igiciro cya Miliyoni 86 yifuzwa na Atalanta kuri rutahizamu Rasmus Höjlund, ariko iyi kipe yo mu Butaliyani ikibyumva yabyamaganiye kure, ivuga ko hatabonetse ako kayabo itarekura uyu mukinnyi.

Rutahizamu Höjlund w’imyaka 20 y’amavuko ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakiri bato, yifujwe cyane n’iyi kipe ya Manchester United kugira ngo aze kuyifasha kuzabona ibitego guhera umwaka utaha w’imikino nyuma y’uko atsindiye Atalanta ibitego 10 mu mikino 34 mu mwaka ushize w’imikino.

Ikipe ya Manchester United yamaze gushora angana na Miliyoni 60 mu 120 bari batangaje ko bazakoresha muri iyi mpeshyi ku Mwongereza ukina hagati Mason Mount basinyishije bamuvana mu ikipe ya Chelsea FC, ndetse uyu akaba yaranamaze kugaragara mu mukino we wa mbere kuri uyu wa 3 ubwo Manchester United yatsindaga Leeds ibitego 2-0 mu mukino ufungura imikino ya gicuti yose bazakina muri iyi mpeshyi.

Ukurikije agaciro Atalanta iha uyu mukinnyi ukiri muto ndetse n’uko Manchester United irimo kwitwara kuri iri soko, bisa nk’ibigoye ko aya makipe azagurirana muri iyi mpeshyi.

Manchester United irakiruka ku muzamu Andre Onana ukinira ikipe ya Inter Milan na we ibye bitarasobanuka, gusa itangazamakuru ryo mu Butaliyani rikomeje kuvuga ko bamwe mu bayobozi ba Inter bagiye mu Bwongereza kugira ngo barangize ibibazo biri hagati yabo na Manchester United, ubundi Umunya-Cameroun Andre Onana bidatinze akaba yaza muri Manchester United.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Uko hatahuwe Litiro zibarirwa mu bihumbi z’inzoga zitemewe zirimo ifite izina rikanganye

Next Post

Zimbabwe: Uwifuzaga kuzahatanira kuba Perezida yafatiwe icyemezo gitunguranye

Related Posts

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yatsinze umukino wayo wa mbere muri iri...

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yageze muri Nigeria, kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe y’iki Gihugu mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe...

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

by radiotv10
02/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali yerecyeje muri Nigeria gukina umukino w’umunsi wa karindwi gushaka itike y'Igikombe cy'Isi...

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya NEC...

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yabaye iya 4 yo mu mahanga ije mu Rwanda kuhitegurira umwaka w’imikino (pre-season...

IZIHERUKA

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda
MU RWANDA

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

by radiotv10
03/09/2025
0

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

03/09/2025
CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

03/09/2025
Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

03/09/2025
VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

03/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zimbabwe: Uwifuzaga kuzahatanira kuba Perezida yafatiwe icyemezo gitunguranye

Zimbabwe: Uwifuzaga kuzahatanira kuba Perezida yafatiwe icyemezo gitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.