Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Hatangajwe ibirambuye ku mpanuka idasanzwe yasize umubabaro ku bana 10

radiotv10by radiotv10
18/07/2023
in MU RWANDA
0
Muhanga: Hatangajwe ibirambuye ku mpanuka idasanzwe yasize umubabaro ku bana 10
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, yarohamiyemo abana icumi (10) bahise baburirwa irengero, bikaba bikekwa ko bitabye Imana. Umuyobozi w’aka Karere avuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera cyangwa ntigereho kuko uwatanze amakuru akomeje kwivuguruza.

Iyi mpanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu gice giherereye mu Mudugudu wa Cyarubambire mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023.

Ubu bwato bwarimo abana barenga 13, bwambukaga buva mu Karere ka Muhanga bwerecyeza mu ka Ngororero, butwawe n’umugabo witwa Jean Pierre Ndababonye, we warokotse ndetse n’abana batatu mu bari muri ubu bwato.

Uyu mugabo wahise atabwa muri yombi, avuga ko atazi neza umubare w’abana yari atwaye muri ubu bwato, aho avugwaho kuba yari atwaye aba bana ngo bajye kumupakirira amategura mu Karere ka Ngororero.

Bivugwa ko bagezemo hagati mu mugezi, ubwato bw’ibiti barimo bugatangira kwinjiramo amazi kugeza aho burushijwe ingufu n’amazi, bugahita burohama.

Ni abana bari hagati y’imyaka icyenda (9) na 13 y’amavuko bose b’abahungu, mu gihe abarokotse na bo b’abahungu bari hagati y’imyaka 10 na 12. Bamwe muri aba bana bari muri ubu bwato, bari basanzwe bafitanye isano n’uyu mugabo wari ubatwaye.

 

Icyizere ntacyo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yahise ajya ahabereye iyi mpanuka, akavuga ko bigoye kuba hari icyizere ko abana barohamye baboneka bakiri bazima.

Uyu muyobozi avuga ko imibare y’aba bana barohamye ivugwa n’uyu mugabo ishobora kuba irenga cyangwa ikaba itageraho kuko amakuru atanga agenda abusanya.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko muri iyi mpanuka “habashije kurokokamo batatu ndetse n’umusare, abandi icumi kugeza ubu ntibaraboneka, dukomeje ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo tube twabona imibiri yabo kuko kuba baboneka ari bazima byo ntabwo umuntu yabyizera ugereranyije n’igihe gishize.”

Guverineri Kayitesi avuga ko inzego zirimo z’ibanze ndetse n’iz’umutekano zihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, ari na bwo zaganirizaga abarokotse iyi mpanuka, hakabasha kumenyekana imyirondoro y’abana bari bari muri ubu bwato ndetse n’imiryango bakomokamo.

Avuga ko aba barokotse bavuga ko amazi yinjiye muri ubu bwato bw’ibiti bari barimo, ari na byo byatumye burohama kuko bwari bwamaze kurushwa imbaraga n’amazi.

Nubwo hatangiye gukorwa iperereza ariko “ikigaragara ni uko bwari ubwato butari bwujuje ibisabwa, butajyanye n’amabwiriza yashyizweho ajyanye n’ingendo zo mu mazi, ubundi dusaba ko ari ubwato buba bufite moteri, ababugendamo bafite ubwirinzi bambanye Life Jacket.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 9 =

Previous Post

Hagaragajwe ikije gukemura burundu ibibazo byakunze kuvugwa mu byiciro by’Ubudehe

Next Post

Ubushyuhe i Burayi na America bwatangiye gukangaranya benshi

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubushyuhe i Burayi na America bwatangiye gukangaranya benshi

Ubushyuhe i Burayi na America bwatangiye gukangaranya benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.