Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akanyamuneza ni kose kuri Perezida wa kane ugendereye u Rwanda mu cyumweru kimwe

radiotv10by radiotv10
21/07/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Akanyamuneza ni kose kuri Perezida wa kane ugendereye u Rwanda mu cyumweru kimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), Denis Sassou Nguesso, yageze mu Rwanda, aba uwa kane ugendereye iki Gihugu mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Perezida Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rugamije gutsimbataza umubano w’u Rwanda n’Igihugu cye cya Congo-Brazzaville.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, Perezida Denis Sassou Nguesso yakiriwe na Perezida Paul Kagame wanamutumiye muri uru ruzinduko.

Ku isaaha ya saa sita zirengaho iminota micye, indege yazanye Perezida Denis Sassou Nguesso, yari igeze ku Kibuga cy’Indege, yururukamo yakirwa na Perezida Paul Kagame baramukanya, bigaragara ko bari bakumburanye.

Yahise anakirwa kandi n’akarasisi, kanaririmbye Indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi; u Rwanda na Congo-Brazzaville.

Nguesso yahise ajya guha icyubahiro aka karasisi k’igisirikare cy’u Rwanda, ubundi Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame ajya kumwereka abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse no mu nzego za Gisirikare, agenda abaramutsa, ari na ko Perezida Nguesso na we yahise ajya kwereka umukuru w’u Rwanda, abayobozi bazanye, na we agenda abaramutsa.

Hahise hakurikiraho gususurutswa n’Itorero ry’Igihugu cy’u Rwanda Urukerereza, mu mbyino gakondo zinogeye ijisho nka “uzaze urebe u Rwanda rw’Abanyarwanda.”

Perezida Denis Sassou Nguesso aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye iki Gihugu cy’imisozi igihumbi kigenderewe n’abandi bayobozi bakomeye barimo abakuru b’Ibihugu batatu, nka Perezida wa Hungary Madamu Katalin Novák, Umukuru w’Igihugu wa Senegal, Macky Sall, ndetse na Perezida wa Ethiopia, Madamu Sahle-Work Zewde.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we
Haririmbwe indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo cyihariye kizabamo kurya ibiryo nyarwanda

Next Post

Kenya: Bwa mbere Perezida yavuze ku myigaragambyo ikomeje guhindura isura

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Bwa mbere Perezida yavuze ku myigaragambyo ikomeje guhindura isura

Kenya: Bwa mbere Perezida yavuze ku myigaragambyo ikomeje guhindura isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.