Mu magambo yumvikanamo ikiniga cyinshi, Jordan Brian Henderson yasezeye mu ikipe ya Liverpool yari amazemo imyaka 12, avuga ko yayigezemo akiri umwana, akaba ayivuyemo ari umugabo.
Henderson w’imyaka 33 y’amavuko, yari amaze imyaka 12 akinira iyi kipe ya Liverpool yagezemo muri 2011 ubwo yari avuye Sunderland yakuriyemo.
Jordan Brian Henderson asezera yagize ati “Sinzi neza niba mfite amagambo yo gukoresha ngo mvuge uko niyumva muri aka kanya. Ubu ndi mu rwambariro ku munsi wa nyuma wanjye hano namwe murabyumva uko bimereye. Gusa ndifuza gusobanura uko imyaka 12 yanjye hano yangendekeye njye n’umuryango wanjye.
Ndibuka neza mu mpeshyi ya Kamena ya 2011 ubwo nasinyiraga Liverpool mvuye muri Sunderland, icyo gihe byari bingoye cyane ntabeshye kuko nari mvuye mu mujyi wanjye mvukamo kandi nakuriyemo, kandi mu ikipe yanjye, gusa nyine ntabwo Liverpool yaza ngo ikomange maze ngo uvuge oya.
Henderson yakomeje agira Ati “Iyo ndebye amashusho y’icyo gihe nari umwana muto ndetse nta n’uwari gutekereza ko imyaka 12 ikurikiyeho bizaba bimeze gutya, sinabeshya rwose habayemo ibihe bikomeye cyane, ariko iyo nsubije amaso inyuma nkareba uko urugendo rwanjye rwagenze muri Liverpool bizahora ari ibihe byiza cyane kuri njye byo kwibukwa.”
Arongera ati “Kugirwa kapiteni wa Liverpool FC ni cyo kintu kizampora mu mutwe Kandi ni icyubahiro gikomeye cyane. Ubwo nambaraga iki gitambaro ku nshuro ya mbere nagerageje kwitwara nka kapiteni wa Liverpool koko, ariko nanone icyubahiro cya Liverpool ntabwo kiza ku muntu umwe gusa ahubwo kiza mu bufatanye bw’abanru Bose.”
Jordan Henderson nyuma yo kugera muri Liverpool 2011, yagizwe Kapiteni mu mpeshyi ya 2015 ubwo umunyabigwi w’iyi kipe Steven Gerrard yari amaze gutandukana na yo.
Muri Liverpool Henderson abaye umwe muri ba kapiteni bagize amahirwe yo guterura ibikombe byose yakiniye (8) uretse igikombe cya UEFA Europa League.
Yatwaye Shampiyona y’Abongereza Premier League, UEFA Champions League, FA Cup, Football League Cup, FIFA Club’s World Cup, UEFA Super Cup, FA Community Shield n’ibindi.
Jordan Henderson yerekeje mu ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al Ettifaq n’ubundi itozwa na Steven Gerrard bakinanye mu ikipe ya Liverpool aho azajya ahembwa agera ku bihumbi 700 Pounds ku cyumweru.
Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10