Isesengura: Imiterere y’ikibazo cya rurangiranwa wa ruhago gikomeje kuba inkuru ishyushye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kylian Mbappe, umwe mu bakinnyi bayoboye ruhago y’Isi, ariko ubu ukomeje kuvugwa mu bibazo n’ikipe ye ya Paris Saint Germain. Iby’ibi bibazo turabigarukaho birambuye muri iyi nyandiko.

Kuva muri Kamena uyu mwaka 2023, Kylian Mbappe yatangiye gukorogana n’ikipe ya Paris Saint Germain, mu gihe yari amaze umwaka umwe gusa yongereye amasezerano yongewe muri 2022.

Izindi Nkuru

 

Ese Mbappe yapfuye iki na PSG?

Muri 2022 ubwo Kylian Mbappe yongeraga amasezerano muri PSG, yemereye iyi kipe gusinya imyaka 2, ndetse n’umwe yagombaga kongera ku bushake bwe.

Uyu musore w’Umufaransa yemeye gutera umugongo ikipe ya Real Madrid yari yizeye kumusinyisha muri 2022. Usibye amafaranga menshi yahawe na PSG, yanahawe ijambo ku mishinga y’iyi kipe y’i Paris.

Igitekerezo cya mbere cya Mbappe cyari ukugurisha Neymar Junior, akava muri iyi kipe, ndetse na buri mwaka w’imikino wabaga ugiye gutangira akiri muri iyi kipe agahabwa agahimbazamusyi ka milliyoni 60 Euro buri tariki 01 Kanama.

Nyuma y’uko Neymar atagurishijwe, Mbappe yabaye nk’uwo PSG igambaniye, ahitamo kuyandikira ayibwira ko atakibongereye wa mwaka, ahubwo we nasoza uwa kabiri yasinye azahita agendera ubuntu aho ashaka hose.

PSG ubu ntikozwa ko Mbappe yagendera ubuntu, na Mbappe ntakozwa kongerera amasezerano ikipe ya PSG afata nk’abagambanyi.

Ku rundi ruhande, PSG yifuza ko mu gihe Mbappe yaba atongereye amasezerano, yagurishwa muri iyi mpeshyi ya 2023.

Mu gihe MBAPPE yagendera ubuntu, byatuma PSG igwa mu gihombo cya milliyoni 180 Euro, bityo ikaba yafatirwa ibihano na UEFA kubera kwica amahame azwi nka Financial fair play.

 

Ese Hari Amakipe yifuza Mbappe?

Ku isonga hari ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saudite yifuza gusinyisha Mbappe amasezerano y’umwaka umwe bakamuhemba Miliyoni 700 Pounds, bakamugura Miliyoni 300 muri PSG.

Ikinyamakuru l’Equipe cyo kivuga ko ikipe ya Real Madrid izaza muri iyi nkundura mu minsi ya nyuma kugira ngo imubonere macye.

Gusa, nubwo PSG ubu yamaze gukura Mbappe mu ikipe iri gukina imikino yo kwitegura umwaka w’imikino, mu gihe byagera Tariki 01 Nzeri 2023 ataragaruka mu ikipe, yemerewe kuyirega bagahita basesa amasezerano.

Wasili UWIZEYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru